Mu gihe cya Saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Taliki 04 Kamena 2025, umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko witwa Bishimwe Thierry, yiyahuye ahanutse mu igorofa ya 13 mu nyubako iri mu Mujyi rwagati ahazwi nko Kwa Makuza, asiga ibaruwa inenga ababyeyi be.
Amakuru avuga ko uyu musore bitaramenyakana akarere akomokamo yahanutse mu igorofa yo Kwa Makuza. Bivugwa ko yinjiye muri iyo nyubako, akajya muri restaurant iri mu igorofa rya 13, akicara wenyine.
Bamwe mu baturage bari bari aho ibi byabereye, bavuga ko bagiye kubona babakobana uriya musore abanyuzeho yihuta, agasimbuka akagwa hasi mu Imbuga City Walk, akitaba Imana.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Boniface Rutikanga, yahamije iby’aya makuru, avuga ko iperereza rigiye gukorwa kugira ngo hamenyekane icyaba cyamuteye kwiyahura.
Ati: “Amakuru dufite ni uko yagiye muri restaurant iri mu igorofa ya 13 yicaramo ari wenyine hanyuma arasimbuka, agwa hasi ku mbuga imbere y’inyubako ahita yitaba Imana, ubutabazi bwahageze busanga yashizemo umwuka.”
Uyu musore akimara kwiyahura inzego z’umutekano zahise zigera aho ibi byabereye zitwara umurambo wa nyakwigendera, mu byo yari afite harimo telefone n’urupapuro.
Bigaragara ko urwo rupapuro yari yararwanditse ku wa 20 Gicurasi avuga ko arambiwe ubuzima abayemo, asaba imbabazi abo yahemukiye, ashimira abamubaye hafi, agaya ababyeyi be ko batamwitayeho ndetse anabasaba ko bakwita kuri murumuna we.
Umwe mu baturage wari aho byabereye aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Twebwe rero twagiye kumva ikintu kiraturitse, turebye dusanga ni umuntu wikubise hasi (…) Yari yambaye umupira n:inkweto, ipantalo ariko twabonye ari n’umwana ntabwo twamenya ngo yiyahuye azira iki.”
Iyi nkuru iracyakurikiranwa, mu gihe hari andi makuru yamenyekana ku rupfu rw’uriya musore, muragezwaho mu nkuru zacu ziri butambuke.
Leave a comment