Umusirikare wo mu mutwe w’ingabo zirinda Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Thsisekedi, yarashe bagenzi be batatu bo mu mutwe ushinzwe imyitwarire y’abasirikare (Military Police) barapfa.
Igisirikare cya Congo FARDC, cyatangaje ko ibi byabereye i Kinshasa mu kigo cya gisirikare cya Babylone, mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane taliki 15 Gicurasi 2025.
FARDC yasohoye itangazo rigira riti: “Mu ma Saa Cyenda zo mu rucyerera, umusirikare wo mu mutwe w’ingabo zirinda Perezida, yarasiye batatu bo muri Military Police mu Kigo cya Camp Babylone ahita abica. Nyuma yo gutwara Magazines (z’imbunda) zabo, uwo bikekwa ko ari umugizi wa nabi yahise ahungira ahari gukorerwa imirimo y’ubwubatsi ku ikorosi riri ku muhanda wa Avenue Kivu, muri Komine Kitambo.”
FARDC yemeza ko uwo musirikare yamaze gutabwa muri yombi, nyuma yo kurarirwa na bagenzi be benshi bo muri Military Police, gusa impamvu yatumye arasa bagenzi be ntiramenyekana.
Icyakora FARDC ivuga ko iperereza ryahise ritangira gukorwa, kugira ngo hamenyekane impamvu uyu musirikare yishe bagenzi be.
Leave a comment