Umunyeshuri w’imyaka 23 y’amavuko wo mu Ntara Ngozi muri Komine Busiga mu gihugu cy’u Burundi wiga mu ishami rya Bio-Chimie yabyaye mu gihe cy’ikizamini cya Leta.
Ibi byabereye aho uyu munyeshuri yari acumbitse muri Lycée Busiga, ahari gukorerwa ikizamini cya Leta, ku wa Kabiri Taliki 08 Nyakanga 2025.
Abari gukurikirana uyu munyeshuri bavuga ko ubwo abandi banyeshuri barimo bitegura ikizamini gikomeye, uriya mukobwa we yatangiye kuribwa mu nda, bamujyanye ku Kigo Nderabuzima kiri aho hafi, abyara umwana w’umukobwa.
Ababyeyi b’uriya munyeshuri batunguwe no kumva ko umwana wabo yabyaye kuko ngo mu gihe cyose cy’amasomo atigeze abibamenyesha.
Abaharanira uburenganzira bw’abana bavuga ko iki ari ikimenyetso cyerekana intege nke mu kurinda no kubungabunga ubuzima bw’abana b’abakobwa mu mashuri.
Bakomeza basaba ko umubyeyi n’umwana bakitabwaho, gusa bakazashakisha uwamuteye inda kugira ngo amategeko yubahirizwe.
