Umunyeshuri w’umuhungu witwa Kwizera Samuel ufite imyaka 19 y’amavuko, wimenyerezaga umwuga mu kigo gikora ibijyanye no guteka giherereye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Rwebeya ho mu Mudugudu wa Nganzo yarohamye mu Kiyaga cya Burera yitaba Imana.
Uyu musore wigaga muri Lycee de Nyanza yarohamye mu Kiyaga cya Burera mu gihe we na bagenzi be bari mu rugendoshuri, ku mugoroba wo ku wa 22 Mata 2025, ariko aza kurohorwa ku wa 23 Mata 2025.
Amakuru avuga ko yari kumwe na bagenzi be 36 bari batembereye kuri imwe mu mahoteri aherereye mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Kinoni mu Mudugudu wa Birwa, bajya koga, we ararohama.
SP Jean Bosco Mwiseneza, Uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yemeje amakuru y’urupfu rwa Kwizera.
Yagize ati: “Kwizera Samuel yari kumwe na bagenzi be mu rugendoshuri, bava i Musanze bajya i Burera. Bagezeyo ni bwo bagiye koga mu Kiyaga cya Burera ararohama arapfa, bagenzi be bamushatse baramubura.”
Yongeyeho ko Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi rikorera mu Karere ka Burera ryashakishije umurambo wa nyakwigendera uza kuboneka.
Mbere y’uko umurambo wa nyakwigendera ushyingurwa, wajyanywe ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma.
SP Mwiseneza yanaboneyeho kwibutsa abaturage ko Polisi y’u Rwanda ibagira inama yo kwirinda kujya koga mu biyaga batabizi cyangwa nta bikoresho byabugenewe bafite.
Leave a comment