Home MUMAHANGA Umunyarwanda wari umaze imyaka irenga 20 muri Amerika yarahishe uruhare rwe muri Jenoside yafashwe
MUMAHANGA

Umunyarwanda wari umaze imyaka irenga 20 muri Amerika yarahishe uruhare rwe muri Jenoside yafashwe

Nsabumukunzi Faustin w’imyaka 65 y’amavuko, utuye muri Leta ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afungiye muri iki gihugu, akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yari atuye muri Amerika kuva mu 2003 yarahishe urwo ruhare.

Kuri uyu wa 24 Mata 2025, Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika, yasohoye itangazo rivuga ko Nsabumukunzi yabeshye inzego z’icyo gihugu kuva mu 2003 ubwo yahabwaga ibyangombwa byo kwinjirayo nk’impunzi, mu 2007 agahabwa ‘green card’, naho mu 2009 no mu 2015 akandika asaba guhabwa ubwenegihu bwa Amerika.

Iryo tangazo ryagaragaje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Nsabumukunzi yari Konseye, akaba akurikiranyweho uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri segiteri yari ayoboye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 24 Mata 2025, nibwo Nsabumukunzi yafungiwe ahitwa Long Island, akaba agomba kugezwa imbere y’Umucamanza w’Akarere k’Iburasirazuba ka New York, Joanna Seybert, kugira ngo afate umwanzuro kuri dosiye ye.

Matthew R. Galeotti, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira ibyaha muri Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika, yagize ati: “Ukekwa akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa ndengakamera by’urugomo mu mahanga, hanyuma akabeshya kugira ngo abone ‘green card’ ndetse yagerageje kubona ubwenegihugu bwa Amerika.”

Akomeza avuga ko igihe cyaba gishize cyose, Minisiteri y’Ubutabera izakomeza gushaka ndetse no kugeza mu butabera ababa barakoze ibyaha mu bihugu byabo bakabihisha kugira ngo babone ubwenegihugu bwa Amerika.

John J. Durhan, Umushinjacyaha w’Akarere k’Iburasirazuba ka New York, yavuze ko Nsabumukunzi yabeshye inshuro nyinshi kugira ngo ahishe uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ashaka kugira ngo abe umuturage wa Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati: “Mu myaka irenga 20, yabayeho muri ibyo binyoma, atura muri Amerika afite ibyangombwa by’ukuri atari akwiriye, abayeho mu buzima bw’igitangaza abo yishe batazigera bagira, ariko ku bw’umuhate w’abashinzwe iperereza bacu ndetse n’ubushinjacyaha, ushinjwa noneho azaryozwa ibyo yakoze.”

Amakuru akomeza asobanura ko Nsabumukunzi yakoresheje umwanya yari afite w’ubuyobozi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akayobora amatsinda y’abicanyi bajyaga kwica Abatutsi muri Komini yari ayoboye. Yagiye ashyiraho za ‘barrieres’ ziciweho Abatutsi benshi.

Impapuro z’inkiko kandi zigaragaza ko, Nsabumukunzi yahamijwe n’Inkiko Gacaca uruhare muri Jenoside adahari.

Uretse uruhare muri Jenoside yahamijwe n’inkiko zo mu Rwanda, Nsabumukunzi akurikiranyweho n’inkiko za Amerika uburiganya mu kubona visa, ndetse no gushaka kubona ubwenegihugu binyuranyije n’amategeko inshuro ebyiri, ibintu abihamijwe n’urukiko yakatirwa igifungo cy’imyaka 30.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Perezida wa Iran yikomye igitutu cya Trump

Abinyujije kuri Televiziyo y’igihugu, Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yasubije ibyo Perzida...

U Buhinde na Pakistan bongeye kurasana

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane taliki...

Gen. Muhoozi yashimuse utavuga rumwe n’ubutegetsi amwogosha ubwana

Eddie Mutwe uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, wari waraburiwe irengero...

Sudani: RSF yarashe ku ngoro ya perezida ikoresheje ibisasu bya rutura

Kuri uyu wa Kane taliki 01 Gicurasi 2025, umutwe wa Rapid Support...