Ku wa 1 Ukwakira 2025, Umunyarwanda Rutayisire Jean Marie Vianney yitabye Imana ubwo yari afungiye muri kasho y’urwego rw’iperereza rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DEMIAP) i Kinshasa.
Amakuru atangwa n’inshuti n’umuryango we avuga ko Rutayisire yafatiwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Ugushyingo 2022, aho yari ahagarariye sosiyete y’ubwubatsi Epos, yari yatsindiye isoko ryo kubaka umuhanda. Yatawe muri yombi agambaniwe n’Abanye-Congo, hanyuma ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.
Icyo cyaha cyakunze kugerekwa ku bantu benshi bavuga Ikinyarwanda muri RDC kuva umubano w’ibihugu byombi watangira kuzamba. Benshi muri bo bakatiwe urupfu mu buryo butubahirije amategeko, ariko Rutayisire we ntiyanagejejwe imbere y’urukiko.
Umuyobozi w’Abanye-Congo baba mu Rwanda, Dr. Awazi Raymond, yavuze ko iby’Abanyarwanda bakorerwa muri Congo bihabanye cyane n’imibereho Abanye-Congo bagirira mu Rwanda. Yatanze urugero rwa Alfred Kalumire, Umunye-Congo wahawe isoko rinini ryo gushyira ibimenyetso mu mihanda yo mu Rwanda, ndetse anashimirwa na Minisiteri y’Ingabo ku bw’imyitwarire myiza.
Ati: “Bwana Alfred Kalumire yanahawe igikombe na Minisiteri y’Ingabo ku bw’imyitwarire myiza n’uburyo ashyira ibimenyetso mu mihanda. Ibi birerekana itandukaniro mu buryo ibihugu byombi bifata abaturutse ahandi.”
Urupfu rwa Rutayisire rwinjiye mu rutonde rw’abandi Banyarwanda benshi bapfiriye muri kasho za DEMIAP, bazira iyicarubozo n’ihohoterwa rikorerwa abafungwa muri RDC.
