Umunyamulenge Col. Macunda wo mu ngabo za FARDC yoherejwe muri Uvira igitaraganya

Joshua Mbanjimana
2 Min Read

Umusirikare w’Umunyamulenge Colonel Macunda Mutebutsi ukuriye Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu Cyohagati, yatumijwe igitaraganya i Uvira ahimuriwe ibiro bikuru by’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.

Colonel Macunda Mutebutsi usanzwe uri mu basirikare b’Ababanyamule babarizwa muri FARDC, yatumijwe mu Mujyi wa Uvira, kuri uyu wa Gatanu Taliki 04 Nyakanga 2025.

Umwe mu basirikare ba FARDC uherereye muri ibyo bice byo mu Cyohagati, agaruka kuri aya makuru yagize ati: “Col.Macunda wari ukuriye abasirikare ba Leta mu Cyohagati yamanutse i Uvira. Uburyo yamanutsemo ntiturabasha kumenya ikibyihishe inyuma.”

Akomeza agira ati: “Ashobora kuba ari we ugiye koherezwa kwa Mulima kuyobora ibitero biteganywa kugabwa mu mihana ituwe n’Abanyamulenge mu Minembwe. Ariko kandi turatekereza ko yaba agiye gufungwa, nubwo nta cyaha turamenya yaba akekwaho.”

Col. Macunda yayoboye, mu agace ko mu Cyohagati gaherereye hagati ya Bijombo na Mikenke, yatangiye kukayobora nyuma y’uko yari avuye mu gace ka Mugethi aho yari amaze igihe kirekire ayoboye imwe muri batayo y’ingabo za Leta ya Kinshasa.

Bivugwa ko kuva mu ntangiro za Gashyantare uyu mwaka, ingabo za FARDC n’Ingabo z’u Burundi zigenzura mu bice birimo agace ka Mugethi zibasiye Abanyamulenge mu buryo budasanzwe.

Mu gihe byaba ari ukuri koko ko Col. Macunda yabs ari we ugiye koherezwa mu bice byo muri Uvira birimo agace ka Mulima kuyobora biriya bitero, icyo gihe byaba bisobanuye ko abasirikare ba FARDC b’Abanyamulenge ari bo bagiye gushyirwa imbere mu kurwanya benewabo.

Aba basirikare b’Abanyamulenge bari muri Leta ya RDC bakora ibishoboka byose kugira ngo babe abizerwa kuri Perezida Tshisekedi, ndetse babikora kugira ngo baticwa, ubundi kandi hakaba ubwo banabikora kugira ngo bahabwe amafaranga.

Amakuru avuga ko Col. Macunda yaje mu bice byo mu Mujyi wa Uvira, gusa ngo ntabwo yari arinzwe nk’uko byari bisanzwe.

Share This Article
Leave a Comment