Hashize hafi icyumweru Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutaye muri yombi umukozi w’Akarere ka Nyanza, ukekwaho gutanga sheki itazigamiye.
Amakuru avuga ko ku wa 09 Gicurasi 2025, RIB yatumije Nzungize Gustave, uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Nyanza.
Ku wa 13 Gicurasi 2025, Nzungize Gustave yitabye RIB nk’uko yari yahamagajwe agezeyo bamubwira ko bari kumukoraho iperereza ariko rikorwa afunzwe.
Bamwe mu bakorana na we ariko batashatse ko amazina yabo ajya mu Itangazamakuru bavuze ko uriya mukozi w’Akarere ka Nyanza, yahamagajwe ari muri konji y’akazi isanzwe ihabwa abakozi ba Leta, aho bikekwa ko yatanze sheki itazigamiye.
Iyo sheki yari yanditseho amafaranga arenga miliyoni cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (15,000,000RWF). Abakurikiranye ariya makuru bavuga ko ibyo aregwa ntaho bihuriye n’ibyo mu kazi ahubwo biri hanze y’akazi.
Bamwe mu bakorana na we babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Nzungize Gustave yaba afungiye mu Mujyi wa Kigali.
Mu gihe hategerejwe icyo umuvugizi wa RIB atangaza, iyi nkuru iracyakurikiranwa.
Leave a comment