Home AMAKURU Umukozi w’Akarere ka Nyanza yafungiwe gutanga sheki itazigamiye
AMAKURU

Umukozi w’Akarere ka Nyanza yafungiwe gutanga sheki itazigamiye

Hashize hafi icyumweru Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutaye muri yombi umukozi w’Akarere ka Nyanza, ukekwaho gutanga sheki itazigamiye.

Amakuru avuga ko ku wa 09 Gicurasi 2025, RIB yatumije Nzungize Gustave, uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Nyanza.

Ku wa 13 Gicurasi 2025, Nzungize Gustave yitabye RIB nk’uko yari yahamagajwe agezeyo bamubwira ko bari kumukoraho iperereza ariko rikorwa afunzwe.

Bamwe mu bakorana na we ariko batashatse ko amazina yabo ajya mu Itangazamakuru bavuze ko uriya mukozi w’Akarere ka Nyanza, yahamagajwe ari muri konji y’akazi isanzwe ihabwa abakozi ba Leta, aho bikekwa ko yatanze sheki itazigamiye.

Iyo sheki yari yanditseho amafaranga arenga miliyoni cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (15,000,000RWF). Abakurikiranye ariya makuru bavuga ko ibyo aregwa ntaho bihuriye n’ibyo mu kazi ahubwo biri hanze y’akazi.

Bamwe mu bakorana na we babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Nzungize Gustave yaba afungiye mu Mujyi wa Kigali.

Mu gihe hategerejwe icyo umuvugizi wa RIB atangaza, iyi nkuru iracyakurikiranwa.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...