Umunyamakuru wa Kigali Today, Umukazana Germaine, yambitswe impeta n’umukunzi we bitegura kubana akaramata, Ruzindana Janvier, basanzwe bakorana.
Ni igikorwa cyabaye kuwa 15 Nyakanga 2025, nyuma yo kumurika igitabo cy’amasomo yitegura kurangiza muri Kaminuza ya East African University Rwanda.
Umukazana yavuze ko yatunguwe kuko atari yiteze ko ari bwambikwe impeta
Ati : “ […] Yari abizi ko ndibumurike igitabo ( defense).Nari mvuye mu kiganiro ku kazi, njya ku ishuri ariko ndamumenyesha ngo noneho ‘defense’ irabaye, ntwara abashuti babiri kuko narinziko ataboneka.
Mvuye muri ‘defense’ na ba bashuti bari bamperekeje ngo dusangire agafanta, mba ndamubonye, njya kumusuhuza, maze kumusuhuza nkiri mu byishimo ko mubonye kandi ntabitekerezaga, mpindukiye mbona ari kunsaba ko twabana ( proposal). Naratunguwe cyane, ntabwo nari mbizi kandi ntabwo nari kubitekereza.”
Amakuru avuga ko Urukundo rw’aba bombi rumaze igihe kinini ndetse biteguye gukora ubukwe mu gihe cya vuba.
Umukazana Germaine arazwi cyane mu biganiro n’amakuru yo kuri Kigali Today.
Azwi kandi nk’ubushyushyarugamba (MC) mu birori no mu bitaramo bitandukanye.
Ni mu gihe Ruzindana Janvier bitegura kubana nawe amaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru kuko yakoze ahantu hatandukanye harimo Radiyo Huguka na Kigali Today akorera ubu .


