Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi, Umuhanzi Nzabahayo Silas wamamaye nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.
Dr. Murangira B. Thierry, uvugira RIB, yemeje aya makuru, avuga ko Nzabahayo Silas yatawe muri yombi ku wa 19 Gicurasi 2025.
Yagize ati: “Ni byo koko, Nzabahayo Silas uzwi nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ yatawe muri yombi ku wa 19 Gicurasi 2025 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 akamutera inda.”
Kuri ubu Nzabahayo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Nzabahayo Silas azwi mu ndirimbo nka ‘Ntiwabibatumye’ n’izindi nyinshi akunze gukoresha mu buryo bwo kubwiriza ijambo ry’Imana. (Igihe)
Leave a comment