Home AMAKURU Umugabo uherutse kwicisha umugore we icyuma yafatiwe ku mupaka atorotse
AMAKURU

Umugabo uherutse kwicisha umugore we icyuma yafatiwe ku mupaka atorotse

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yatangaje ko umugabo w’imyaka 28 uherutse kwica umugore we akoresheje icyuma, yafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda agerageze gutoroka.

Ku itariki 6 Kamena 2025 ni bwo uwo mugabo yishe umugore we wari ufite imyaka 27 bari bamaranye amezi abiri bashakanye mu buryo butemewe n’amategeko.

We na nyakwigendera bari bagiranye amakimbirane ashingiye ku mafaranga 50.000 Frw batumvikanye uburyo yakoreshejwe.

Ibyo byabereye mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Masaka, mu Kagari ka Gitaraga.

Uwo mugabo yamwishe akoresheje icyuma amukata umuhogo anamutera icyuma mu mutwe nyuma ahita atoroka.

CIP Gahonzire yavuze ko ukekwa yahise atangira gushakishwa atabwa muri yombi ku itariki 8 Kamena 2025 ku mupaka wa Gatuna agerageza gutorokera muri Uganda.

Ati: “Abapolisi bacu bakora ku mipaka turakorana cyane ku cyaha gikomeye nka kiriya kuko tuba dukeka ko uwo muntu ashobora gutoroka. Yagerageje guca ku mupaka wa Gatuna afatwa n’abapolosi bahakorera.”

CIP Gahonzire yongeyeho ko akimara gufatwa yahise agarurwa i Kigali ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Masaka ndetse yamaze gukorerwa dosiye.

Uyu mugabo akimara gufatwa yemeye ko ari we wishe umugore we.

CIP Gahonzire yasabye abantu kwirinda amakimbirane ageza aho umuntu yica undi bapfa amafaranga ndetse abibutsa ko ababikora ntaho bashobora guhungira ubutabera muri iki guihugu.

Ingingo ya 107 y’Igitabo giteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko umuntu wica undi abishaka aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Written by
Sam Kabera

Sam Kabera is a Rwandan journalist and media professional who has been active in the field since 2015. He has contributed to various media outlets, including Nonaha.com,Bwiza.com,ATV and Hanga.rw, and has also worked in television journalism. Kabera's contributions to Rwandan media and education reflect his commitment to promoting inclusive and impactful storytelling in both journalism and academia. Through his multifaceted roles in journalism, education, and community service, Sam Kabera has made significant contributions to Rwandan society, promoting inclusive development and positive change.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...