Mu ijoro ryakeye Umudepite Charles Were wo mu ishyaka ODM ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa William Ruto muri Kenya yarasiwe mu Murwa Mukuru Nairobi muri Kenya, n’abantu bitwaje imbunda bari kuri moto bimuviramo urupfu.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya birimo Citizen TV, The Standard na The Nation byatangaje ko ibi ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane taliki 01 Gicurasi 2025.
By’umwihariko Citizen TV yatangaje ko Depite Charles Were, wari uhagarariye intara ya Kasipul mu burengerazuba bwa Kenya, yarashwe ahagana mu ma saa moya n’igice z’umugoroba ku isaha yaho n’abantu bitwaje imbunda bamukurikiranaga bari kuri moto.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko umwe mu bantu bitwaje imbunda yavuye kuri moto maze arasa Were amwegereye, icyakora n’umushoferi we yabashije kurokoka.
Byatangajwe ko uyu Were yapfuye aguye mu bitaro aho yari yahise ajya kuvurirwa.
Charles Were yari umwe mu bayoboke b’ishyaka rya ODM ritavuga rumwe n’ubutegetsi riyobowe n’umunyapolitiki w’inararibonye Raila Odinga, watsinzwe na William Ruto mu matora aheruka mu 2022.
Odinga wanze ibyavuye mu matora, avuga ko yabayemo uburiganya, kuva icyo gihe yagiranye amasezerano na Ruto kugira ngo bakemure ibibazo bibangamiye Kenya.
Leave a comment