Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje icyemezo gishya cyemerera abasore bari munsi y’imyaka 22 gusohoka igihugu bakajya mu mahanga, mu gihe kidasanzwe cy’intambara igihugu kiri mo.
Kuva intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya yatangira mu 2022, abasore n’abagabo bose bari hagati y’imyaka 18 na 65 bari baraciwe amahirwe yo gusohoka igihugu, hagamijwe kubafata nk’ingabo z’inyongera mu gihe byaba ngombwa.
Ariko kuri uyu wa 12 Kanama 2025, Zelensky yavuze ko iki cyemezo gishya kigamije gufasha urubyiruko ruto gukomeza kubaka ejo hazaza no kwagura amahirwe yabo, anizeza ko benshi bazagaruka gukorera igihugu igihe amahoro azaba agarutse.
Yagize ati:
“Nabwiye Guverinoma n’ubuyobozi bwa gisirikare ko bagomba korohereza abasore bakiri bato gusohoka igihugu, guhera ku bafite munsi ya 22. Ibi bizabafasha gukomeza kwiga no kubona ubunararibonye bwabafasha mu kubaka igihugu cyacu mu gihe kizaza.”
Icyemezo cyakiriwe mu buryo butandukanye. Abanenga bavuga ko gishobora gutuma abasore begereje imyaka yo kwinjira mu gisirikare bahunga, bigatuma Ukraine irushaho kugorwa n’intambara.
Ku rundi ruhande, hari ababona iki gikorwa nk’ikimenyetso cy’uko Ukraine ishobora kuba iri gushaka inzira zo kurangiza intambara, ikaba itangiye kugabanya zimwe mu ngamba zikomeye zari zafashwe mu bihe by’intambara.
Kugeza ubu, Ukraine igikomeje guhangana n’u Burusiya bugenzura hejuru ya 20% by’ubutaka bwayo, harimo n’Intara za Donetsk, Lugansk, Zaporozhye na Kherson ziyomoye ku gihugu mu 2022.
