Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine, yongeye gusaba ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuba muri Mutarama 2026 anyura mu mucyo, akabera mu mahoro kandi atarangwamo ibikorwa byo guhohotera abaturage.
Ku wa 23 Nzeri 2025, nyuma yo gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye, Bobi Wine yibukije Perezida Yoweri Kaguta Museveni umaze hafi imyaka 40 ku butegetsi ko mbere y’uko ayobora Uganda yari ihari, kandi ko izakomeza kubaho no nyuma y’uko avuye ku butegetsi.
Bobi Wine yasabye Museveni gufata umwanzuro wo kuva ku butegetsi mu mahoro, kugira ngo asigasire ibigwi yagezeho mu myaka yose yamaze ayobora igihugu.
Yagize ati: “Ntabwo ukwiriye kwangiza igihugu igihe ugeze mu bihe byo kuva ku butegetsi. Warinda ibigwi wagezeho mu myaka 40 wubaka Uganda, ugahitamo kwemera impinduka za demokarasi ziri kuba muri iki gihugu.”
Uyu munyapolitiki ukuriye National Unity Platform (NUP) yasabye ko inzego z’umutekano zitakongera guhohotera abaturage mu gihe cy’amatora, avuga ko icyo abaturage bifuza atari byinshi:
“Icyo twese dushaka ni amatora atunganye, azira urugomo n’igitugu. Ayo mahirwe yo kubaka ejo hazaza h’igihugu aracya hari, kandi tugikeneye ko igihugu cyacu kibamo amahoro, ubutabera n’ubwiyunge.”
Bobi Wine, wamamaye mbere mu muziki mbere yo kwinjira muri politiki, yabaye uwa kabiri mu matora aheruka, aho Perezida Museveni yongeye gutsindira manda. Ubu yongeye kwiyamamaza, ashimangira ko abaturage bakeneye impinduka mu mahoro, aho kuba mu bikorwa bya gisirikare cyangwa imvururu.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuba mu kwezi kwa Mutarama 2026, akaba aribwo Abanya-Uganda bazahitamo umuyobozi ubayobora mu yindi myaka iri imbere.
