Abarimu hafi 1000 batambutse ijonjora ry’ibanze bakoze ikizamini mu rwego rwo gushakamo abarimu 300 bazagitsinda neza bakazahabwa scholarship itangwa na REB ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi.
Iki kizamini cyakozwe kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gicurasi 2025 ndetse no kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gicurasi 2025, gikorerwa muri Kaminuza y’u Rwanda muri Campus ya Rukara.
Benshi mu bakoze iki kizamini basohokaga mu byumba bakoreragamo bimyiza imoso abandi barira ayo kwarika kubera uburyo cyabakomereye cyane ko abenshi ari ubwa mbere bari babonye icyo kizamini.
Ku ikubitiro habanjemo abo mu Ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo aha harimo aba A2 TML na A1( French-Kinyarwanda, French -English, na Swahili -English).
Aba batunguwe no kwisanga bakoze ikizamini gisa ari aba A2 ari A1 bose. Ikindi cyabaye agashya ni uko aba bakoze Icyongereza n’Ikinyarwanda bose.
Benshi batsinzwe bikabije kuko kuri 50 bakoreyeho hari abagize munsi y’amanota 10 bivuze ko hari benshi batagejeje kuri 50% nk’ uko amakuru abaturukamo abivuga. Ubusanzwe inota ryo gukomeza mu kindi kiciro muri Kaminuza y’u Rwanda ni 50%.
Bamwe mu barimu baganiye na Umurunga bagaragaje akababaro gakomeye ndetse bavuga ko barenganye kuba babajijwe ibitajyanye n’ibyo bize ndetse bidashoboka ko bakwiga. Akandi gashya ngo ni ugufata abantu bize Igifaransa n’abize Igiswahili bakabaha ikizamini k’Ikinyarwanda ukibaza impamvu yabyo by’umwihariko bagakora ikizamini kimwe n’abize Ikinyarwanda. Ibi bihita biha amahirwe menshi abize Ikinyarwanda nyamara bose bahataniraga umwanya umwe.
Ari abize Indimi ari n’abize Siyansi buri wese yariraga ibye ariko icyo bahurizaho ni uko ibizamini byari bikomeye. Abandi nabo bati:” Ni gute umuntu ushaka ko wiga aguha ikizamini atarakwigisha, nk’aho yabanje akakwigisha akabona kukubaza.”
Hari n’abavugaga ko ukurikije uko ikizamini cyari giteye, bimeze nka ya mikino y’amahirwe,kuko abagikoze bagikoreye kuri mudasobwa banyuze muri “E-learning platform ya REB.” aho ibibazo byose byari uguhitamo igisubizo kiricyo(multiple choice),ku buryo bitatungurana hari umuntu utarigeze abonaho ibyo bibazo na rimwe wagiramo 90% uwabyizeho akagira 6%.
Ibi bikaba byatuma scholarship ihabwa umuntu udashoboye nyamara amakuru avuga ko impamvu yacyo ari ukugirango hatoranywe umwarimu ushoboye ( Competent).
Amakuru agera ku Umurunga avuga ko abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi, nyuma yo kubona ko abarimu boherezwa na REB bamwe muri bo bagerayo ntibahatane bakagaragaza intege nke, bifuje ko abujuje ibisabwa bajya babanza gukora ikizamini.
Aba barimu bagera kuri 998 ntibiramenyekana niba bose baritabiriye ikizamini dore ko bamenyeshejwe bitunguranye habura igihe kitageze ku minsi ibiri. Aba bakaba bari batoranyijwe mu bandi bagera ku 2900 bari bohereje ubusabe bwabo muri REB ariko abagera ku 2000 basanga batujuje ibisabwa.
Bigaragara ko umubare w’abarimu batarabona impamyabumenyi z’ikiciro cya 2 cya Kaminuza A0 bakiri benshi, by’umwihariko aba A1 mu gihe iyi post mu barimu bigisha mu mashuri yisumbuye igenda icibwa. Ku rundi ruhande ariko hari amakuru avuga ko hashobora kuba hari abarimu barangije A0 muri Kaminuza zigenga nabo basabye iyi scholarship ya REB bakaba bakwemera gutangira kwiga bundi bushya kuko iyo urangije uhita uhabwa akazi utagombye gukora ikindi kizamini cy’akazi. Impamvu ngo ni uko babuze akazi ka A0 kubera gutsindwa Ibizamini by’akazi. Ibi bibaye ari ukuri byaba ari ikibazo gikomeye kuko baba barabangamiye abatarabashije kubona amahirwe yo kwirihira.
Aba 998 nibo bagomba gutoranywamo 300 bagomba guhabwa scholarship, icyakora ukurikije benshi uko barira ngo batsinzwe bishobora kugorana ko babonekamo.
Mu gihe bahuza urutonde rw’abize A2 n’abize A1 bagatoranyirizwa hamwe umubare w’aba A2 waba muto cyane kuko amakuru abaturukamo avuga ko batsinzwe cyane. Kimwe n’uko abize indimi babahuje n’abize Ikinyarwanda nabwo abatarakize benshi babihomberamo ugasanga hafashwe abanyendimi benshi biga Ikinyarwanda abandi bagasigara.
Biteganyijwe ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe urutonde rw’abemerewe n’amanota bagize ruraba rwashyizwe ahagaragara.
Iyi scholarship itangwa na REB ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda ni igikorwa ngarukamwaka.
Iyo scholarship ni nziza kuba REB na leta baratekereje ku barimu turabishima ariko hari ikindi kitubabaza bararangiza bagahita bahabwa akazi automatic kandi itegeko ry umurimo rivugako guhabwa akazi arugukora ikizamini ukagira 70%
Ibi bituma twebwe abize muri kaminuza zigenga tubura amahirwe yokubona imyanya kuko ibayahawe abize kuri scholarship
Ni ukuvugango bidatangaje kubona uwarangije kaminuza nawe yarasabye gusubira kwiga.