Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zazamuye imisoro ku bicuruzwa biva mu mahanga, Ubushinwa byaburiye ibindi bihugu kwirinda kugirana ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Leta y’Ubushinwa yasabye ibihugu byinshi kwitondera kugirana ibiganiro bishingiye ku bucuruzi na Leta ya Washington ibireshyeshya kuzabigabanyiriza imisoro iherutse kuzamurwa.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa mbere Taliki 21 Mata 2025, ubwo umuvugizi wa Minisiteri y’Ubucuruzi yaburiraga ibindi bihugu kwirinda kugirana ibiganiro bishingiye ku bucuruzi bitaba ibyo nabyo bikazirengera ingaruka z’ingamba Ubushinwa buzafata.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubushinwa bari mu nkundura yo kuzamurirana imisoro ku bicuruzwa bihererekanywa hagati y’ibihugu byombi.
Uyu muvugizi avuga ko “Gushaka amahoro binyuze mu kwemera byose bitazana umutuzo”
Yongeraho ko kwemera kwirengagizwa bidashobora kuzana icyubahiro.
Nyamara Leta y’Ubushinwa iravuga ibi mu gihe ibihugu bikabakaba 70, uhereye ku bihugu basangiye umugabane, nk’Ubuyapani na Korea y’Epfo, byamaze kwemera kwitabira ibi biganiro.
Kuki Ubushinwa burimo gutambamira ibi biganiro?
Ibi biganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump amaze kwemeza ko ibihugu 70 byamaze kwemera kwitabira, biramutse bibaye byagira ingaruka mbi ku Bushinwa kuko byitezwe ko America izasaba ibi bihugu gushyiraho inzitizi ku mubano ushingiye ku bucuruzi bifitanye n’Ubushinwa, nabyo bikagororerwa kugabanyirizwa imisoro na America.
Ibi ubushinwa bubifata nk’Ubugambanyi budakwiye kwihanganirwa, aho bugira buti:”Ubushinwa burwanya byimazeyo ibiganiro byose bishobora kugira ingaruka ku nyungu zabwo.”
Ubushinwa burateganya gukora iki ibi biganiro nibyaba?
Ubushinwa buvuga ko budashobora kwemera na gato ko ibi biganiro biba, gusa ngo biramutse bibaye buzafata imyanzuro iremereye igamije kwirwanaho.
Intambara ishingiye ku bucuruzi hagati y’Ubushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje gufata indi ntera, kuko kugeza ubu, America yazamuye imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa ku kigero cya 245 %, Ubushinwa nabwo buzamura imisoro ku bicuruzwa biva muri Amerika ku kigero cya 125 %.
Leave a comment