Ku bufatanye bwa Interpol n’inzego z’ubuyobozi muri Somalia, Jama Abdi Mohamud, wahoze ari Umuyobozi w’ibitaro bya Qardho yatawe muri yombi .
Abdi Mohamud yafatiwe mu Rwanda asubizwa mu gihugu cye kugira ngo akurikiranwe ku byaha byo gufata ku ngufu no gukorera abandi ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ku wa 19 Ukwakira 2025, Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru muri Somalia byatangaje ko iperereza ryagaragaje ko Abdi Mohamud yagize uruhare mu bikorwa byo gufata ku ngufu no gufata amashusho y’ibyo bikorwa, akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.
Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru byemeje ko Abdi Mohamud wari umaze igihe yihishe ubutabera, yoherejwe muri Somalia kugira ngo agezwe imbere y’urukiko.
Guverinoma ya Somalia yashimiye Leta y’u Rwanda na Interpol ku bw’ubufatanye mu kumufata no kumwohereza.
Kugeza ubu ntibiramenyekana niba guverinoma y’igihugu izashyikiriza dosiye y’iki kibazo inkiko za Puntland, aho ibyaha bikekwa ko byakorewe.
Undi ukekwaho kugira uruhare muri iki kibazo ari mu maboko y’ubutabera i Garowe, Puntland, aho ategereje gukurikiranwa mu mategeko.
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
