U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 21 cy’impunzi n’abimukira bagera ku 137, baturutse mu gihugu cya Libya basaba ubuhungiro.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu taliki 23 Mata 2025, nibwo izi mpunzi zirimo Abanyasudani 81, Abanya-Ethiopia 21, Abanyasudani y’Epfo 21 ndetse n’Abanya-Eritrea 14 zageze mu Rwanda.
Ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ndetse n’Umuryago w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) bashyizeho inkambi y’agateganyo ya Gashora, ibafasha kubaho neza mu gihe bategereje ibihugu bibakira.
U Rwanda rwatangiye kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro kuva mu 2019, kuva icyo gihe abamaze kwakirwa bagera ku 2,760, muri bo abarenga 2,100 bakaba baramaze kubona ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bibakira ku buryo buhoraho.
Muri Kanama 2024, u Rwanda rwongeye gushyira umukono ku kongera amasezerano yo gukomeza kwakira impunzi n’abimukira bafatiwe muri Libya bashaka kwerekeza ku Mugabane w’u Burayi.
Leave a comment