Kuri uyu wa Gatanu taliki 25 Mata 2025, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, arakurikirana isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika, ayo masezerano agomba gusinywa ku isaha ya Saa munani hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner.
Icyakora ibikubiye muri ayo masezerano ntibiratangazwa usibye ko itangazo ritumira abanyamakuru rivuga ko ari amasezerano agena amahame ngenderwaho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’u Rwanda, OIivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko hari isinywa ry’ayo masezerano riteganyijwe gusa ntiyavuze ibyo ateganya.
Muri dipolomasi, ibisobanuro bitangwa n’inzobere bivuga ko amasezerano nk’ayo aba agena ibintu birimo ubusugire bwa buri gihugu, imikoranire ku nyungu rusange nko mu bijyanye n’amahoro cyangwa se ubucuruzi, ubushake n’umuhate wa buri ruhande mu gukemura amakimbirane, ndetse n’imirongo migari ijyanye n’imikoranire mu bihe by’ahazaza.
Leave a comment