Home MUMAHANGA U Buhinde na Pakistan bongeye kurasana
MUMAHANGA

U Buhinde na Pakistan bongeye kurasana

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane taliki 08 Gicurasi 2025, u Buhinde na Pakistan byaraye birasanira ku mupaka ugabanya Kashmir zombi.

Ikinyamakuru DW gitangaza ko impande zombi zakoresheje imbunda nto ndetse n’izarutura.

Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wafashe intera utaherukaga kugeraho mu myaka 20 ishize nyuma y’uko u Buhinde bugabye ibitero bya misile kuri Pakistan.

Bivugwa ko abantu 43 bamaze gupfa kuva ku wa Gatatu aho ihangana rya gisirikare ryiyongereye hagati y’impande zombi, aho Islamabad ivuga ko abasivili 31 bishwe na misile z’u Buhinde naho New Delhi ikaba ivuga abantu 12 bishwe n’ibisasu bya Pakistan.

U Buhinde na Pakistan byongeye guhangana nyuma y’igitero giherutse guhitana ba mukerarugendo biganjemo Abahindu mu gice cya Kashmir kiyoborwa n’u Buhinde.

U Buhinde bahise bushinja Pakistan kukigira uruhare muri iki gitero, gusa yo ntiyahwemye kubihakana.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Gen. Muhoozi yashimuse utavuga rumwe n’ubutegetsi amwogosha ubwana

Eddie Mutwe uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, wari waraburiwe irengero...

Sudani: RSF yarashe ku ngoro ya perezida ikoresheje ibisasu bya rutura

Kuri uyu wa Kane taliki 01 Gicurasi 2025, umutwe wa Rapid Support...

Itangazamakuru ryahishiriye uburwayi bwo mu mutwe bwa Joe Biden

Itagazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryahise ikibazo cy’uburwayi bwa...

Umudepite wo mu ishyaka rya Odinga yishwe arasiwe i Nairobi

Mu ijoro ryakeye Umudepite Charles Were wo mu ishyaka ODM ritavuga rumwe...