Home AMAKURU Turahirwa Moses yabwiwe ibyaha ashinjwa asuka amarira mu rukiko
AMAKURU

Turahirwa Moses yabwiwe ibyaha ashinjwa asuka amarira mu rukiko

Kuri uyu wa Kabiri taliki 06 Gicurasi 2025, Turahirwa Moses wamenyekanye ubwo yashingaga inzu y’imideli ya Moshions yitabye urukiko, ngo aburanishwe ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bwabwiye Turahirwa Moses ko uretse icyaha akurikiranyweho cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ari no gukorwaho iperereza ku bijyanye no kurucuruza.

Uyu musore yireguye avuga ko yemera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse ko ubwo yafatwaga yemeye gutanga ku bushake urumogi rutagera ku magarama abiri. Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko yafatanywe udupfunyika 13 tw’urumogi.

Ubushinjacyaha bwasabiye Turahirwa Moses gufungwa by’agateganyo kuko mu byaha bumukurikiranyeho harimo n’icyo gucuruza urumogi kigikorwaho iperereza.

Turahirwa Moses yahawe ijambo ngo yisobanure ku bivugwa n’Ubushinjacyaha, kuvuga biramunanira ahubwo atangira kurira, ariko umucamanza amusaba gutuza akisobanura ku byo aregwa.

Ku bijyanye no gutunda ibiyobyabwenge, umushinjacyaha yavuze ko bishimangirwa no kuba mu ibazwa rye, Turahirwa Moses yaremeye ko ibiyobyabwenge yafatanywe, yabivagana mu gihugu cya Kenya, akabinywa.

Ku bijyanye no kubika ibiyobyabwenge bishimangirwa no kuba yaremeye ko yafatanywe urumogi, gusa ahakana ingano y’urwo yafatanywe.

Umushinjacyaha yagaragaje ko inyandiko y’abagenzacyaha bakoze iperereza n’iy’ifatira yerekanye ko yafatanywe udupfunyika 13.

Yibukije urukiko ko Turahirwa Moses atari ubwa mbere akurikiranyweho iki cyaha, kuko yaherukaga kugihamywa n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba ko yafungwa by’agatenyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Uwarokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi

Umuntu utaramenyekana yishe Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi...

Mu mugezi wa Rusizi hatoraguwe imirambo y’abambaye impuzankano ya FARDC

Ku nkengero z’umugezi wa Rusizi, ku musozi wa Rusiga, mu Murenge wa...

Kicukiro: Nyuma yo kuva Iwawa umugore we akamubura yasanzwe mu ishyamba yarishwe

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyonsaba Janvier w’imyaka 37...

Huye: Umucuruzi yishe umukiliya we amuziza inzoga igura 300 RWF

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umucuruzi w’inzoga witwa Mazimpaka François w’imyaka...