Muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haravugwa inkuru ibabaje y’umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wakorewe ihohoterwa rikabije n’abavandimwe be babiri, umwe akamusambanya undi akamuboha kandi akamukubita, kugeza ubwo yabashije kubatoroka mu buryo butangaje.
Amakuru aturuka mu nzego z’ubugenzacyaha za Montgomery avuga ko uyu mwana yabanje kuba mu rugo rwa musaza we utuye i Houston, aho yamufataga ku ngufu kenshi avuga ko “umugore we atamuhaza”. Nyuma y’ayo mahano, uwo mwana yahungiye kwa mukuru we w’imyaka 37, witwa Tania Garcia, yafatanyaga n’undi mugore witwa Brenda Garcia, w’imyaka 38, ariko yahabonye ubuzima bubi kurusha ubwa mbere.
Nk’uko raporo z’iperereza zibigaragaza, abo bavandimwe bombi bashinjwa kumuboha, kumukubita bakoresheje imikandara, insinga n’akandoyi, ndetse rimwe na rimwe bakamunigisha umukandara bamubwira ko bifuza ko apfa. Byongeye kandi, Brenda arashinjwa kuba yarafashe amafoto y’uwo mwana yambaye ubusa, bikekwa ko ari mu rwego rwo kumushinyagura no kumutera ubwoba.
Ku itariki ya 28 Nzeri 2025, uyu mwana yabashije gucika imigozi yari imuboshye, atorokera mu muhanda werekeza mu gace ka Goodman, aho abaturage bamutabaye bamubonye afite ibikomere byinshi ku mubiri n’igisebe kinini ku mutwe. Polisi yahise imujyana ku bitaro, aho abaganga bemeje ko yakorewe ihohoterwa rikomeye ndetse anahungabanywa mu mitekerereze.
Kuri ubu, uwo mwana ari mu maboko y’inzego zimurengere, aho ahabwa ubufasha bw’ubuvuzi n’ubugiraneza. Brenda yahakanye ibyaha byose, ariko abashinjacyaha batangaje ko iperereza rikomeje kandi ko bishoboka ko n’uwo musaza we nawe azakurikiranwa mu gihe kiri imbere.
Iyi nkuru ikomeje gusiga isura mbi igihugu ku ihohoterwa rikorerwa abana, by’umwihariko mu miryango, aho bikenewe ko buri wese yahaguruka akarinda uburenganzira bw’umwana.
