Abo mu muryango wa Humphrey Polepole wahoze ari Ambasaderi wa Tanzania muri Cuba ariko ubu akaba asigaye anenga ubutegetsi buyoboye igihugu, batangaje ko yashimuswe n’abantu bataramenyekana.
Umwe mu bavandimwe ba Humphrey yabwiye BBC ko yashimuswe mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere Taliki 06 Ukwakira 2025, asanzwe aho yari atuye mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Yavuze ko yagiye iwe aho yari atuye asanga urugi rw’inzu rwamenaguritse, insinga z’umuriro w’amashanyarazi zicagaguye ndetse hari amaraso menshi mu nzu.
Mu mashusho yafashwe akanakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje aho yashimutiwe huzuye amaraso.
Umuryango wa Humphrey watangaje ko wahise utanga ikirego nyuma yo kugera mu rugo rwe mu gihe.
Ni mu gihe Umuyobozi wa polisi mu Mujyi wa Dar es Salaam, Jumanne Muliro, yavuze ko bari gukurikirana iby’iryo shimutwa kugira ngo hamenyekane icyariteye n’ababigizemo uruhare.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, David Misime yemeje ko babonye ayo makuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga bakaba batangiye iperereza.
Humphrey Polepole yeguye ku mirimo ye yo kuba Ambasaderi mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma yo kunenga Leta ku mugaragaro avuga ko atashoboraga gukomeza gukorera ubuyobozi budaha agaciro ubutabera, amategeko n’amahame y’Itegeko Nshinga.
Ni mu gihe kandi mu mpera z’Icyumweru gishize umusirikare mu Ngabo za Tanzania, Captain Charles Tesha, yagiye ahagaragara asaba Igisirikare cya Tanzania gufata ubutegetsi kuko ari cyo abaturage bizeye.
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
