Kuri uyu wa Kane taliki 01 Gicurasi 2025, umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), warashe ibisasu bya rutura ku ngoro ya perezida wa Sudani iherereye i Khartoum rwagati.
AFP yatangaje ko RSF yakoresheje imbunda ziraswa mu ntera ndende iri muri Al-Salh, mu Majyepfoya Omdurman umujyi w’impanga ya Khartoum. Ntibiratangazwa niba hari umuntu wishwe n’ibyo bisasu.
Mu gisirikare haturuka andi makuru avuga ko ku wa Gatandatu nabwo RSF yarashe ku kicaro gikuru cy’ubuyobozi bukuru bw’ingabo mu Mujyi wa Khartoum, icyo gihe nabwo bakoresheje imbunda za rutura.
Ibyo bitero bije nyuma y’ibyumweru ingabo zimaze kwirukana abarwanyi ba RSF mu Mujyi wa Khartoum rwagati, bari barigaruriye igihe intambara yatangiranga muri Mata 2025.
Leave a comment