Home MUMAHANGA Sudani: RSF yarashe ku ngoro ya perezida ikoresheje ibisasu bya rutura
MUMAHANGA

Sudani: RSF yarashe ku ngoro ya perezida ikoresheje ibisasu bya rutura

Kuri uyu wa Kane taliki 01 Gicurasi 2025, umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), warashe ibisasu bya rutura ku ngoro ya perezida wa Sudani iherereye i Khartoum rwagati.

AFP yatangaje ko RSF yakoresheje imbunda ziraswa mu ntera ndende iri muri Al-Salh, mu Majyepfoya Omdurman umujyi w’impanga ya Khartoum. Ntibiratangazwa niba hari umuntu wishwe n’ibyo bisasu.

Mu gisirikare haturuka andi makuru avuga ko ku wa Gatandatu nabwo RSF yarashe ku kicaro gikuru cy’ubuyobozi bukuru bw’ingabo mu Mujyi wa Khartoum, icyo gihe nabwo bakoresheje imbunda za rutura.

Ibyo bitero bije nyuma y’ibyumweru ingabo zimaze kwirukana abarwanyi ba RSF mu Mujyi wa Khartoum rwagati, bari barigaruriye igihe intambara yatangiranga muri Mata 2025.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Perezida wa Iran yikomye igitutu cya Trump

Abinyujije kuri Televiziyo y’igihugu, Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yasubije ibyo Perzida...

U Buhinde na Pakistan bongeye kurasana

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane taliki...

Gen. Muhoozi yashimuse utavuga rumwe n’ubutegetsi amwogosha ubwana

Eddie Mutwe uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, wari waraburiwe irengero...

Itangazamakuru ryahishiriye uburwayi bwo mu mutwe bwa Joe Biden

Itagazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryahise ikibazo cy’uburwayi bwa...