Umuyobozi wa Radio SK FM, akaba n’umunyamakuru w’imikino, Sam Karenzi, yatangaje ko ari guteganya kurega Gakumba Patrick uzwi nka “Super Manager” mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma y’amagambo amwandagaza aherutse gucishwa ku muyoboro wa YouTube.
Mu minsi ishize, Super Manager yumvikanye atuka abanyamakuru barimo Musangamfura Christian “Lorenzo” ndetse na Sam Karenzi. Mu magambo yakoresheje harimo kumusebya ku mubiri we, ndetse no kuvuga ko SK FM itagakwiye kuyoborwa n’umuntu wasezerewe kuri RBA, bivugwa ko yavugaga kuri Lorenzo. Yanakomeje avuga amagambo ashinja bamwe muri bo gukora imibonano bahuje igitsina, ndetse asaba ko abantu nk’abo bakwiye kwicwa.
Aya magambo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yanenzwe cyane n’abakunzi b’imikino mu Rwanda. Sam Karenzi yabwiye Umuseke, dukesha iyi nkuru, ko abanyamategeko be bamaze gutangira gukurikirana dosiye yo kumurega muri RIB. Ati: “Ntabwo ndabikoraho ariko abanyamategeko bacu barimo barabikoraho.”
Na Lorenzo ubwe yanditse ku rubuga rwe rwa X (Twitter), asaba inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda na RIB kumuha uburinzi, kuko amagambo ya Super Manager amushyira mu byago.
