Sosiyete y’u Rwanda itwara abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir, yatangaje igabanyuka rikomeye ku biciro by’amatike y’indege, aho igabanuka rya 50% rizamara igihe kirenze umwaka, kugeza ku wa 30 Kamena 2026.
Ni igikorwa cyatangajwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga za RwandAir ku wa 26 Nzeri 2025, aho bagize bati:
“Ishimire igabanyuka rya 50% ku biciro by’ingendo zacu mu bice bitandukanye kugeza ku wa 30 Kamena 2026. Kureba ubwiza bwa za pariki n’imijyi n’inkombe z’inyanja, umwanya wawe ngo uzenguruke Isi kuri kimwe cya kabiri cya tike.”
Ibi byashyizweho nyuma y’igabanyuka rya mbere ryari rigenewe igihe gito
Iri tangazo rije rikurikirana n’irindi ryari ryasohotse mu kwezi gushize, aho RwandAir yari yatangaje ko igabanyije ibiciro by’amatike ku ngendo zo mu mpera z’icyumweru – kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru – igabanyuka ryari rigenewe kurangirana na 30 Ugushyingo 2025.
Byitezweho gufasha abagenzi no guteza imbere ubukerarugendo
RwandAir ikorera ingendo mu byerekezo birenga 23 ku Isi, harimo umubare munini w’ibihugu byo muri Afurika, Aziya, Uburayi n’Amerika. Mu mwaka wa 2024, iyi sosiyete yatwaye abagenzi basaga miliyoni imwe, ikaba ifite intego yo kugeza kuri miliyoni 1.2 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.
Iki gikorwa cyitezweho gufasha abagenzi benshi kugera aho bifuza ku giciro gito, ariko cyane cyane no guteza imbere ubukerarugendo nyarwanda, binyuze mu korohereza abakerarugendo kuza no kuva mu Rwanda.
