Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025, mu muhanda Kigali-Kayonza,hafi yo mu Kabuga ka Musha habereye impanuka yaguyemo umuntu umwe abandi 13 barakomereka.
Iyi mpanuka ikaba yabaye mu ma saa yine n’igice,ubwo imodoka ya rukururana yavaga muri Tanzaniya yari ifite umuvuduko mwinshi nkuko byemezwa na Polisi,ikamyo yagonze imodoka eshatu zirimo n’izi zisanzwe zitwara ba mukerarugendo,n’indi itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Coater yari mu cyerekezo kimwe n’ikamyo.
Abantu 13 bari mu modoka itwara abagenzi nibo bakomeretse barimo umwe wakomeretse bikamomeye ndetse undi umwe we yahise apfa. Ikamyo ikaba yagonze iturutse inyuma Coaster bituma nayo igonga igiti biteza impanuka yaguyemo umuntu.
Uyu wapfuye UMURUNGA wahise umenyako yari umwarimu wigishaga mu mashuri abanza wari ugiye gukosora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza,akaba yakoreraga mu karere ka Kayonza.
N’ubwo yari agiye gukosora ariko hari amakuru avugako yari bubanze kunyura Kibagabaga mu itabaro ahari hapfuye uwari waguye na none mu mpanuka.
Abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya Rwamagana,uyu wakomeretse cyane nawe abaganga bakaba batangaza ko babona ubuzima bwe buhagaze neza.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, yabwiye UMURUNGA ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi wari utwaye ikamyo utaringanije umuvuduko ndetse rimwe narimwe ugasanga hari n’abakorera kujisho kuko nk’uyu wari utwaye iyi kamyo yari amaze kunyura kuri post ya Police hafi aho.
Yanaboneyeho kugira inama abakoresha umuhanda ko bagomba kujya bibwiriza badakorera kujisho kuko ahantu hose ntabwo umu polisi yaba ahahagaze.