Home AMAKURU Rwamagana: Nyuma yo gufatirwa mu kabari yasinze, Gitifu w’Umurenge wa Nzige yasezeye ku mirimo ye
AMAKURU

Rwamagana: Nyuma yo gufatirwa mu kabari yasinze, Gitifu w’Umurenge wa Nzige yasezeye ku mirimo ye

Niyomwungeri Richard, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana, yanditse ibaruwa asezera mu kazi, nyuma yo gufatirwa mu kabari yasinze agashyamirana n’abo mu nzego z’umutekano.

Igihe dukesha iyi nkuru avuga ko hari amakuru avuga ko iyi baruwa yayanditse mu ntangiriro z’iki Cyumweru, nyuma yo kugaragara yasinze anashwana n’abo mu nzego z’umutekano bari bamusanze mu kabari.

Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yahamije koko ko uyu muyobozi yasezeye mu kazi, ariko yirinda kugira ibindi byinshi atangaza.

Ati: “Yego, yasezeye. Ndumva ari ibisanzwe gusezera mu kazi.”

Umunyamakuru yabajije Meya Mbonyumuvunyi impamvu uriya wari gitifu yanditse abasezera, avuga ko atazitangaza kuko binyuranyije n’amategeko agenga umurimo ngo kereka ariwe ubyitangarije.

Yagize ati: “Gusa ibyo yatwandikiye ngo ni impamvu zo kuba hafi y’umuryango we no kuwitaho.”

Ni mu gihe amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko mu mpera z’icyumweru gishize, uyu Munyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yafatiwe mu kabari yasinze, aza no kugirana ubwumvikane buke n’abo mu nzego z’umutekano.

Umwe mu baganiriye n’itangazamukuru yagize ati: “Kuwa Gatandatu nijoro inzego z’umutekano zagiye gufunga akabari, we yari ari kunywera mu kandi byegeranye yasinze. Ni uko arasohoka aserera nabo abaturage barahurura, kandi yari akwiriye kuba intangarugero nk’umuyobozi wahayoboraga.”

Uyu muyobozi ngo yakuwe aho bigoranye kuko ngo yari yasinze mu buryo bugaragarira buri muturage wese wari uri aho ngaho.

Niyomwungeri Richard yari amaze igihe kinini mu nzego z’ibanze, aho yabanje kuba umuyobozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu karere, ahava ajya kuba Umunyambanga Nshingwabikorwa mu mirenge itandukanye.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...