Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Taliki 19 Ukwakira 2025, mu kiyaga cya Muhazi mu Karere ka Rwamagana hagaragaye umurambo w’umusore w’imyaka 23 y’amavuko wari umaze iminsi ashakishwa akekwaho kwica umukobwa bakundanaga.
Kuva ku wa Gatanu Taliki 17 Ukwakira 2025, inzego z’umutekano zatangiye gushakisha uyu musore nyuma y’uko biketswe ko yishe uyu mukobwa wari mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko amuteraguye ibyuma.
Kuri iki Cyumweru, bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Munyiginya, mu Kagari ka Nyarubuye ho mu Mudugudu wa Kimara, ubwo bari bagiye mu bikorwa byo kuroba babonye umurambo w’uwo musore bahita batabaza ubuyobozi.
Gitifu w’Umurenge wa Munyiginya, Ruhangaza Brigitte, yatangaje ko umurambo w’uwo musore koko wamaze kuboneka mu kiyaga cya Muhazi, kuri ubu ngo bakaba bagiye kuwujyana kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Yagize ati: “Uwo musore yasanzwe mu kiyaga cya Muhazi mu mazi yapfuye bikekwa ko yiyahuye, yabonywe n’abari bagiye kuroba. Tugiye kureba uwo murambo upimwe turebe niba koko yiyahuye cyangwa se niba yishwe.’”
Uyu musore witwa Bizumuremyi Faustin wari ufite imyaka 23 y’amavuko yari asanzwe acururiza butike mu Mugudugu wa Babasha. Umukobwa bikekwa ko yishe abaturage bavuga ko bari bamaze igihe kinini babizi ko bakundana ariko ko batunguwe no gusanga yamuteraguye ibyuma agahita atoroka.
Ubuyobozi bw’Umurenge bwasabye ababyeyi kwita ku bana babo bakamenya aho baraye umunsi ku munsi kuko ababyeyi b’uyu mukobwa batunguwe no kubwirwa ko umwana wabo yishwe, nyamara bari bazi ko bararanye nawe mu nzu. (Igihe)
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
