Home AMAKURU Rutsiro: Umwarimu aravugwaho gusambanya umwana w’imyaka 9 agahita acika
AMAKURU

Rutsiro: Umwarimu aravugwaho gusambanya umwana w’imyaka 9 agahita acika

Mu Karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’umwarimu w’imyaka 36 y’amavuko, wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rugamba, arahigwa bukware nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 9 y’amavuko agahita acika.

Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Mbere taliki 05 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Boneza mu Kagari ka Kabihogo ho mu Mudugu wa Bweramana.

Bivugwa ko uyu mwana ku mugoroba wo ku wa Mbere ari bwo yabwiye ababyeyi be ko yasambanyijwe n’uyu mwarimu, bahita bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kayove, nacyo gihita kimwoherereza ku Bitaro bya Murunda.

Gitifu w’Umurenge wa Boneza, Muhizi Munyamahoro Patrick, yatangaje ko uyu mwarimu yahise aburirwa irengero, akaba akirimo gushakishwa.

Yagize ati: “Amakuru twayamenye  mu ijoro ryashize mu masaha ashyira Saa Mbili z’ijoro, ukekwa yahise aburirwa irengero, aho bikekwa ko yamusambanyirije ku ishuri. Umwana yavuze ko yamusigazaga inyuma abandi batashye ngo ari kumusubiriramo amasomo.”

Hari andi makuru inzego zivuga ko zigikurikirana, avuga ko uyu mwarimu haba hari n’abandi b’abakobwa arera yaba yarahohoteye nabo mu bihe bitandukanye kuri iki kigo yigishaho.

Amakuru ahari ni uko kuri uyu wa Kabiri taliki 06 Gicurasi 2025, umuryango w’uyu mwana watanze ikirego kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango.

Ingingo ya 133 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi yimyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 y’amavuko igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 y’amavuko byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yasanzwe mu mugozi yapfiriye mu rugo yabagamo

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’umwana witwa Tuyizere Amos w’imyaka 16...

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwa Gatenga bunamiye Abatutsi ibihumbi 59 bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyarubuye  

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu murenge wa Gatenga,...

Musanze: Umusore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza...

Polisi yafunze umusekirite wateze umufana wa Rayon Sports akagwa igihumure

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze ushinzwe umutekano wateze umufana wa Rayon...