Home AMAKURU Rutsiro: Umusore arakekwaho kwica nyina biturutse ku businzi
AMAKURU

Rutsiro: Umusore arakekwaho kwica nyina biturutse ku businzi

Mu Karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 33 y’amavuko, ukekwaho gukubita nyina bikamuviramo urupfu, agahita atoroka.

Inkuru y’uru rupfu yamenyekanye mu masaha ya Saa Mbili z’ijoro ryo ku wa Kabiri taliki 29 Mata 2025, bivugwa ko byaturutse ku businzi.

Ntihinyuka Janvier, Gitifu w’Umurenge wa Mushonyi ibi byabereyemo, yatangaje ko iperereza kuri uru rupfu ryatangiye gukorwa.

Yagize ati: “Twahawe amakuru n’Ikigo Nderabuzima cya Biruyi ko umugore yageze kuri iri vuriro ku wa 27 Mata 2025 yakomeretse mu mpanga aherekejwe n’umuhungu we, bombi bavuga ko yaguye yasinze, nyuma yoherezwa ku bitaro bya Murunda bukeye yitaba Imana.”

Akomeza agira ati: “Twakurikiranye maze abaturage batubwira ko uyu mubyeyi yaba ataraguye nk’uko yabivuze ahubwo ko yaba yarakubiswe n’uyu muhungu we bakabigira ibanga.”

Gitifu Ntihinyuka yongeyeho ko uyu muhungu we akimara kumenya amakuru ko nyina ashizemo umwuka, yahise atoroka ubu ari gushakishwa kugira ngo aryozwe ibyo akekwaho.

Umurambo wa nyakwigendera wari ukiri mu bitaro bya Murunda aho yari yaroherejwe kuvurirwa. (Umuseke)

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Uwarokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi

Umuntu utaramenyekana yishe Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi...

Mu mugezi wa Rusizi hatoraguwe imirambo y’abambaye impuzankano ya FARDC

Ku nkengero z’umugezi wa Rusizi, ku musozi wa Rusiga, mu Murenge wa...

Kicukiro: Nyuma yo kuva Iwawa umugore we akamubura yasanzwe mu ishyamba yarishwe

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyonsaba Janvier w’imyaka 37...

Huye: Umucuruzi yishe umukiliya we amuziza inzoga igura 300 RWF

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umucuruzi w’inzoga witwa Mazimpaka François w’imyaka...