Mu Karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’umusore usanzwe ucukura amabuye y’agaciro watawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12 y’amavuko.
Ibi byabaye ku Cyumweru taliki 01 Kamena 2025, mu Murenge wa Rusebeya, Akagari ka Ruronde ho mu Mudugudu wa Nyamibombwe, ariko atabwa muri yombi ku wa Mbere taliki 02 Kamena 2025.
Bivugwa ko uriya musore yasanzwe uwo mwana mu ishyamba aho yari ari gutashya inkwi zo gucana, akabanza kumushukisha ikigage kikamusinziriza, ubundi akabona kumufata ku ngufu.
Gitifu w’Umurenge wa Rusebeya, Niyodusenga Jules, yahamije iby’aya makuru.
Yagize ati: “Abana bari bagiye gutashya inkwi zo gucana ari babiri hafi y’ahacukurwa amabuye y’agaciro, bahasanga Nkundiye abaha ku kigage basa nk’abasinda, abereka aho baba baryamye, umwe akanguka amuri hejuru arimo kumusambanya.”
Gitifu Niyodusenga akomeza avuga ko uwo mwana yaje kubivuga, ari nabwo uyu musore yatawe muri yombi.
Akomeza agira ati: “Umwana umwe n’ubwo ari we uvuga ko yasambanyijwe, bose bahise bajyanwa kwa muganga ngo bitabweho na muganga.”
Uyu muyobozi yaboneyeho kwibutsa ababyeyi kuba hafi y’abana, cyane cyane abakobwa, bakabigisha kwirinda ibishuko.
Kugeza ubu ukekwaho iki cyaha afungiye kuri Sitasiyo ya Rusebeya. (Igihe)
Leave a comment