Mu Murenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro, haravugwa inkuru ibabaje y’umusore w’imyaka 20 ukekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa b’imyaka 12 na 13, abasanze mu ishyamba bari mu bikorwa byo gutashya inkwi. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 2 Gicurasi 2025.
Amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Bwana Mpirwa Migabo, wavuze ko uyu musore yahise atoroka nyuma yo gukora ibyo akekwaho, ndetse ko inzego z’umutekano ziri gukora ibishoboka byose ngo afatwe agezwe imbere y’ubutabera.
Aba bana ngo bahise bajya kwa Mudugudu gutanga amakuru, bituma ubuyobozi butangira iperereza. Nyuma bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyabirasi, mbere yo koherezwa ku Bitaro bya Murunda kugira ngo bakorerwe isuzuma ryimbitse.
Ubuyobozi burasaba abaturage gukaza amarondo no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo abakora ibyaha nk’ibi batabasha kubona icyuho.
Source: IGIHE.com
Leave a comment