Home AMAKURU Rutsiro: Umusore arahigwa bukware nyuma gusambanya abana babiri barimo gutashya inkwi
AMAKURU

Rutsiro: Umusore arahigwa bukware nyuma gusambanya abana babiri barimo gutashya inkwi

Mu Murenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro, haravugwa inkuru ibabaje y’umusore w’imyaka 20 ukekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa b’imyaka 12 na 13, abasanze mu ishyamba bari mu bikorwa byo gutashya inkwi. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 2 Gicurasi 2025.

Amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Bwana Mpirwa Migabo, wavuze ko uyu musore yahise atoroka nyuma yo gukora ibyo akekwaho, ndetse ko inzego z’umutekano ziri gukora ibishoboka byose ngo afatwe agezwe imbere y’ubutabera.

Aba bana ngo bahise bajya kwa Mudugudu gutanga amakuru, bituma ubuyobozi butangira iperereza. Nyuma bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyabirasi, mbere yo koherezwa ku Bitaro bya Murunda kugira ngo bakorerwe isuzuma ryimbitse.

Ubuyobozi burasaba abaturage gukaza amarondo no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo abakora ibyaha nk’ibi batabasha kubona icyuho.

Source: IGIHE.com

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Uwarokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi

Umuntu utaramenyekana yishe Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi...

Mu mugezi wa Rusizi hatoraguwe imirambo y’abambaye impuzankano ya FARDC

Ku nkengero z’umugezi wa Rusizi, ku musozi wa Rusiga, mu Murenge wa...

Kicukiro: Nyuma yo kuva Iwawa umugore we akamubura yasanzwe mu ishyamba yarishwe

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyonsaba Janvier w’imyaka 37...

Huye: Umucuruzi yishe umukiliya we amuziza inzoga igura 300 RWF

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umucuruzi w’inzoga witwa Mazimpaka François w’imyaka...