Home AMAKURU Rutsiro: Umukobwa waherukaga iwabo mu Cyumweru gishize yasanzwe mu ishyamba yapfuye
AMAKURU

Rutsiro: Umukobwa waherukaga iwabo mu Cyumweru gishize yasanzwe mu ishyamba yapfuye

Mu Karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’umukobwa witwa Nyiragasigwa Eugenie w’imyaka 27 y’amavuko, wasanzwe mu ishyamba yapfuye, bikekwa ko yishwe kuko yasanganwe ibikomere ku mutwe.

Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu Kabiri taliki 06 Gicurasi 2025 mu masaha ashyira saa sita z’amanywa ubwo abakozi bo mu ruganda ruteka amavuta mu bibabi by’inturusi barimo gukaragira ishyamba babonye umurambo wa Nyiragasigwa Eugenie mu ishyamba.

Nyakwigendera Nyiragasigwa Eugenie yari atuye mu Mudugudu wa Bandamiko, Akagari ka Karambo ho mu Murenge wa Mukura, gusa ibi byabereye mu Kagari ka Karambo mu Mudugudu wa Karambo II.

Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzweiterambere ry’Ubukungu, yemeje iby’aya makuru.

Yagize ati: “Urupfu rwe twarumenye uyu munsi mu masaha ashyira saa sita z’amanywa, twakurikiranye maze abo mu muryango we batubwira ko yavuye mu rugo ku wa Gatandatu mu gitondo, bigaragara ko yakubiswe inkoni kuko afite ibikomere mu mutwe.”

Uyu muyobozi yaboneyeho no kwihanganisha umuryango wabuze uwabo.

Ku wa Kabiri iyi nkuru ikimara kumenyekana abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bageze aho umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu iperereza, nyuma umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. (Igihe)

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Uwarokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi

Umuntu utaramenyekana yishe Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi...

Mu mugezi wa Rusizi hatoraguwe imirambo y’abambaye impuzankano ya FARDC

Ku nkengero z’umugezi wa Rusizi, ku musozi wa Rusiga, mu Murenge wa...

Kicukiro: Nyuma yo kuva Iwawa umugore we akamubura yasanzwe mu ishyamba yarishwe

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyonsaba Janvier w’imyaka 37...

Huye: Umucuruzi yishe umukiliya we amuziza inzoga igura 300 RWF

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umucuruzi w’inzoga witwa Mazimpaka François w’imyaka...