Home AMAKURU Rutsiro: Umugabo yishwe n’igiti yatemaga kimugwiriye
AMAKURU

Rutsiro: Umugabo yishwe n’igiti yatemaga kimugwiriye

?

Musabyimana Gaspard w’imyaka 36, watemaga ibiti byo gutwikamo amakara mu ishyamba yahawemo akazi n’uwitwa Habanabakize Vénant, ubwo we na bagenzi be batemaga igiti bagikurura ngo kitagwira insinga z’amashanyarazi, ubwo yagihungaga kiguye cyamuguyeho ahita apfa.

Umuturanyi w’iri shyamba wahageze bikiba, yavuze ko byabereye mu Mudugudu wa  Kindoyi, Akagari ka Congo Nil, Umurenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro.

Ati: “Bari benshi batemeraga rwiyemezamirimo witwa Habanabakize Venant, batema ibiti byo gutwikamo amakara, bageze ku cyahitanye Musabyimana Gaspard, babona gishobora kugwira insinga z’amashanyarazi kikazangiza, bahitamo kugikurura bacyerekeza ku rundi ruhande ngo abe ari ho kigwa.’’

Yakomeje ati: “Bakigikurura cyaguye mu ruhande arimo agihungira aho kiri kwerekeza kigwa atabibonye kimugwira urutugu yikubita hasi ubona ababaye cyane. Yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Congo Nil akiri muzima ariko bakiri mu nzira ashiramo umwuka, umurambo ujyanwa mu bitaro bya Murunda mbere yo gushyingurwa.”

Umwe mu bo bakoranaga avuga ko nta bwishingizi bagiraga.

Ati: “Baduha akazi ka nyakabyizi nta bwishingizi bw’impanuka nk’izi baduha kandi ni ngombwa.”

Yongeyeho ati: “Mugenzi wacu arapfuye natwe  ibyamubayeho ejo cyangwa ejobundi byatubaho. Turasaba ababishinzwe ko mbere yo guha rwiyemezamirimo ukora mu by’amashyamba icyangombwa cyo gutema ishyamba, bajya babanza kureba umubare w’abo azakoresha niba yaranabafatiye ubwishingizi.”

Gitifu w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Déo, yavuze ko bakibimenya bihutiye kujyana kwa muganga uwo cyari kigwiriye, agejejwe ku kigo nderabuzima cya Congo Nil,igihe acyitabwaho n’abaganga ahita apfa.”

Ati: “Umukoresha yari afite icyangombwa cyo gutema iryo shyamba, icyo atari afite ni ubwishingizi bw’abo yakoreshaga. Ni isomo rikomeye cyane bidusigiye natwe nk’ubuyobozi. Uje kwaka icyangombwa cyo gusarura ishyamba azajya anagaragaza umubare nyawo w’abo azakoresha anabafatire ubwishingizi kuko tubonye ko ari ngombwa cyane.”

Yavuze ko ari ubwa mbere impanuka nk’iyi ibaye mu Murenge ayobora, ariko ingamba zo gukurikirana abasarura amashyamba zigiye kongerwamo imbaraga, hakajya harebwa ko byose byuzuye bishobora kurengera umuryango  igihe uwahawe akazi yakagiriramo impanuka, cyane cyane iki cy’ubwishingizi.

 

Written by
Sam Kabera

Sam Kabera is a Rwandan journalist and media professional who has been active in the field since 2015. He has contributed to various media outlets, including Nonaha.com,Bwiza.com,ATV and Hanga.rw, and has also worked in television journalism. Kabera's contributions to Rwandan media and education reflect his commitment to promoting inclusive and impactful storytelling in both journalism and academia. Through his multifaceted roles in journalism, education, and community service, Sam Kabera has made significant contributions to Rwandan society, promoting inclusive development and positive change.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...