Mu Karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’urupfu rwa Tugirimana Martin w’imyaka 24 y’amavuko wari usanzwe ari umucuruzi wasanzwe amanitse mu mugozi muri butiki ye, bikekwa ko yiyahuye kubera amadeni menshi yari afitiye abaturage, yabagiyemo abitewe no gukunda imikino y’amahirwe izwi nka ‘betting’ akaribwa kenshi.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu Taliki 22 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kagano ho mu Mudugudu wa Kibavu mu isantere y’ubucuruzi ya Gakuta.
Gitifu w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, yahamije iby’aya makuru y’urupfu rwa Tugirimana.
Yagize ati: “Nyuma yo gusanga amanitse mu mugozi abaturage batubwiye ko wasanga yiyahuye bitewe n’amadeni yari abafitiye, kuko yakundaga kubaka amafaranga akayajyana mu mikino y’amahirwe izwi nka ‘betting’ cyane bakamurya.”
Gitifu Ndayambaje yaboneyeho no gusaba abaturage kudaheranwa n’ibibazo bafite ngo bigere n’ubwo biyambura ubuzima, abibutsa ko bakwiriye kujya begera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.
Tugirimana Martin avuka mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rugabano, Akagari ka Mucyimba ho mu Mudugudu wa Kamonyi.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa. (IGIHE)
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
