Umusore w’imyaka 20 y’amavuko, wo mu Karere ka Rutsiro washakishwaga akekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa barimo uw’imyaka 12 n’uwa 13 y’amavuko, abasanze mu ishyamba bagiye gutashya inkwi zo gucana, yafashwe.
Uyu musore yafashwe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu taliki 03 Gicurasi 2025, afatirwa mu Kagari ka Mubuga ho mu Murenge wa Nyabirasi.
Gitifu w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo, yatangaje ko ukekwaho gusambanya abana babiri yidegembyaga muri uyu murenge.
Yagize ati: “Nibyo koko uwo musore washakishwaga akekwaho gusambanya abana babiri, barimo uw’imyaka 13 n’uwa 12 yafatiwe mu Kagari atuyemo yidegembya. Abo bana bahuriye na we aho afungiye ngo bagaragarize Ubugenzacyaha niba uwafashwe ari we.”
Gitifu Migabo yongeyeho ko uyu musore bahise bamushyikiriza Polisi y’u Rwanda ishami rya Kivumu.
Indi nkuru bifitanye isano
Rutsiro: Umusore arahigwa bukware nyuma gusambanya abana babiri barimo gutashya inkwi
Leave a comment