Home AMAKURU Rutsiro: Polisi yashyikirijwe umusore ukekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa
AMAKURU

Rutsiro: Polisi yashyikirijwe umusore ukekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa

Umusore w’imyaka 20 y’amavuko, wo mu Karere ka Rutsiro washakishwaga akekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa barimo uw’imyaka 12 n’uwa 13 y’amavuko, abasanze mu ishyamba bagiye gutashya inkwi zo gucana, yafashwe.

Uyu musore yafashwe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu taliki 03 Gicurasi 2025, afatirwa mu Kagari ka Mubuga ho mu Murenge wa Nyabirasi.

Gitifu w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo, yatangaje ko ukekwaho gusambanya abana babiri yidegembyaga muri uyu murenge.

Yagize ati: “Nibyo koko uwo musore washakishwaga akekwaho gusambanya abana babiri, barimo uw’imyaka 13 n’uwa 12 yafatiwe mu Kagari atuyemo yidegembya. Abo bana bahuriye na we aho afungiye ngo bagaragarize Ubugenzacyaha niba uwafashwe ari we.”

Gitifu Migabo yongeyeho ko uyu musore bahise bamushyikiriza Polisi y’u Rwanda ishami rya Kivumu.

Indi nkuru bifitanye isano

Rutsiro: Umusore arahigwa bukware nyuma gusambanya abana babiri barimo gutashya inkwi

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Uwarokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi

Umuntu utaramenyekana yishe Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi...

Mu mugezi wa Rusizi hatoraguwe imirambo y’abambaye impuzankano ya FARDC

Ku nkengero z’umugezi wa Rusizi, ku musozi wa Rusiga, mu Murenge wa...

Kicukiro: Nyuma yo kuva Iwawa umugore we akamubura yasanzwe mu ishyamba yarishwe

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyonsaba Janvier w’imyaka 37...

Huye: Umucuruzi yishe umukiliya we amuziza inzoga igura 300 RWF

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umucuruzi w’inzoga witwa Mazimpaka François w’imyaka...