Home AMAKURU Rutshuru: AFC/M23 yisubije agace ka Bambo na Kishishe
AMAKURU

Rutshuru: AFC/M23 yisubije agace ka Bambo na Kishishe

Abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 bisubije uduce twa Bambo na Kishishe muri Sheferi ya Bwito, Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bari bamaze amezi 12 baravuyemo.

Hari hashize umwaka umwaka urenga abarwanyi ba AFC/M23 bavuye muri utu duce nta mirwano ibaye, kugira ngo bajye kongerera imbaraga ibirindiro byabo muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, Rugari na Kibumba.

Bivugwa ko nyuma y’imirwano yo ku wa 14 Gicurasi 2025, AFC/M23 yigaruriye utu duce ihirukanye abarwanyi ba Wazalendo.

Radio Okapi yatangaje ko hari abaturage bake bahunze utu duce ubwo imirwano yabaga, ndetse n’abandi bagumye mu nzu zabo, icyakora ngo kugeza kuri uyu wa Kane taliki 16 Gicurasi hari umutekano.

Ni mu gihe ku wa 15 Gicurasi, utundi duce turi muri gurupoma ya Buabo na Banyungu muri Teritwari ya Masisi na two twabereyemo imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo, abaturage barahunga.

Imirwano ihanganishije impande zombi ikomeje kumvikana hirya no hino mu Burasirazuba bwa Congo, mu gihe AFC/M23 iri mu biganiro na Leta ya RDC, biri kubera i Doha muri Qatar kuva muri Werurwe.

Mu kwezi gushize impande zombi zatangaje ko zagiranye amasezerano y’agahenge ariko Wazalendo isanzwe ishyigikiwe na Leta bigaragara ko itabiha agaciro.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...