Home AMAKURU Rusizi: Uwarimburaga imigano yahasanze gerenade
AMAKURU

Rusizi: Uwarimburaga imigano yahasanze gerenade

Mu Karere ka Rusizi umuturage witwa Nsabimana Pascal w’imyaka 55 wari wahawe akazi na Kaberuka Aphrodice , ko kurimbura imigano yasanzemo gerenade bikekwa ko yari ihamaze igihe kinini. Byabereye mu Mudugudu wa Rukohwa, Akagari ka Kagara Umurenge wa Gihundwe ku wa 3 Kamena 2025.

Saa tatu za mu gitondo ni bwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihundwe bwahawe amakuru ko hari umuturage ubonye gerenade, na bwo buhita bubimenyesha inzego z’umutekano bujyayo burayitwara.

Gitifu w’Umurenge wa Gihundwe, Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko iyo gerenade bakeka ko yahasizwe n’ingabo zatsinzwe zahanyuze zihungira mu gihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ati: “Ni gerenade bigaraga ko ishaje. Turakeka ko yari ihamaze igihe kinini. Turashimira abaturage ko basigaye babona igikoresho giturika bakihutira kuduha amakuru. Nta kibazo duheruka kumva cy’ababikinishije ngo bibe byabatwara ubuzima cyangwa ngo bibakomeretse”.

Gitifu Iyakaremye yasabye abaturage gukomeza umuco wo kujya batangira amakuru ku gihe igihe babonye bene ibyo bikoresho bakirinda kubicokoza.

Ati: “Ubutumwa duha abaturage ni uko igihe cyose abonye igikoresho giturika agomba guhita abimenyesha z’ubuyobozi. Turabashimira ko aho bakibonye bahita babivuga, ubu nta kibazo duheruka kumva cy’ababonye ibyo bikoresho bakabicokoza, ariko ni ngombwa ko dukomeza gutanga ubu butumwa kugira ngo n’abana babwumve”.

Written by
Sam Kabera

Sam Kabera is a Rwandan journalist and media professional who has been active in the field since 2015. He has contributed to various media outlets, including Nonaha.com,Bwiza.com,ATV and Hanga.rw, and has also worked in television journalism. Kabera's contributions to Rwandan media and education reflect his commitment to promoting inclusive and impactful storytelling in both journalism and academia. Through his multifaceted roles in journalism, education, and community service, Sam Kabera has made significant contributions to Rwandan society, promoting inclusive development and positive change.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...