Umugabo w’imyaka 56 wo mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12 amushukishije amafaranga 200 Frw, akanamusigaramo irindi 100 Frw.
Ibi byabereye mu Murenge wa Nyakabuye wo mu Karere ka Rusizi, ku wa 8 Nyakanga 2025.
Umwana bivugwa ko yasambanyijwe, yari kumwe na bagenzi be bakinira mu rugo rw’ukekwa, uwo mugabo asaba abandi kujya kumuvomera, undi amubwira gusigara.
Umwana bikekwa ko yasambanyijwe yageze iwabo, ababyeyi be babona afite amafaranga 200, bamubajije aho yayakuye avuga ko yayahawe n’umugabo wamusambanyije, amubwira ko azamwogera andi 100 Frw.
Kamali Kimonyo Innocent,Gitifu w’Umurenge wa Nyakabuye,yavuze ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye.
Ati: “Yafashwe afungiye kuri sitasiyo nya RIB ya Nyakabuye, akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 12 amushukishije amafaranga 200. Umwana yajyanywe mu bitaro bya Mibilizi.”
Kamali yakomeje asaba ababyeyi gukurikirana abana babo, bakabamenyera ibyo bakeneye, ndetse bakabasobanurira impamvu badakwiriye kujya kubishakira ahandi.
Ababyeyi kandi basabwe kugira amakenga igihe babonye abana babo cyane cyane ab’abakobwa bafite amafaranga, bakihutira kubabaza aho bayakuye kuko akenshi baba bayakuye mu babangiza.
