Home AMAKURU Rusizi: RIB yafunze uwafatanywe ibilo 20 by’imbuto z’umukore yasoromye muri Nyungwe
AMAKURU

Rusizi: RIB yafunze uwafatanywe ibilo 20 by’imbuto z’umukore yasoromye muri Nyungwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Nkusi Viateur w’imyaka 35 y’amavuko, utuye mu Karere ka Rusizi, nyuma yo gufatanwa ibilo 20 by’imbuto z’igiti cy’umukore yari avuye gusoroma muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Uyu mugabo ukekwaho icyaha cyo kwangiza Pariki y’Igihugu, atuye mu Murenge wa Bweyeye, Akagari ka Nyamuzi ho mu Mudugudu wa Rwamisave.

Nkusi akimara gufatwa yavuze ko izo mbuto bazigurisha amafaranga y’u Rwanda 3000 ku kilo, ku bantu bababeshya ko bazitubura bakazikuramo ibiti bisimbura ibiba byatwitswe muri Pariki n’ahandi bikenewe.

Umwe mu baturage baturanye na Nkusi baganira n’itangazamukuru bagize bati: “Si imbuto z’ibiti by’inkore gusa biba muri Nyungwe kuko baniba iz’iby’itwa Imishwati aho ikilo bavuga ko bakigurisha amafaranga 1000, iz’Imiyove abenshi bita Libuyu ikilo bakigurisha amafaranga 7000, hakaba n’iz’Imihurizi bagurisha amafaranga 4000 ikilo ariko ababibagurira babahishira cyane.”

Uyu muturage akomeza avuga ko uwafashwe yababwiye ko umukiliya w’izo mbuto bazimushyira mu Bugarama i Rusizi, ariko ngo hari n’abajya kuzigurisha mu Karere ka Huye.

Nkusi akimara gufatwa yavuze ko atarabona aho abazibagurira bazifumbira, hagakekwa ko hari ibindi zaba zikurwamo kuko nk’izi uyu yafatanywe zari mbisi cyane ku buryo utazifumbira ngo bikunde.

Umwe mu baturage batuye mu Kagari ka Nyamuzi kegereye cyane iyi Pariki, avuga ko abafatanwa imbuto nk’izi akenshi baba basanzwe ari ba Rushimusi bica inyamaswa bakangiza n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati: “Iyi Pariki idufitiye akamaro gakomeye cyane, nk’abaturage ntitwakwihanganira abayangiza ngo baratemamo ibiti, barica inyamaswa, barahakura ubuki cyangwa barasoroma izi mbuto kuko baba baduhemukira twese.”

Akomeza avuga ko umusaruro uva mu bukerarugendo bukorwa muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe wavuyemo amavuriro y’ibanze, amashuri no kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Akomeza agira ati: “Aba ba Rushimusi rero bitwaza ngo barasoromamo imbuto bakayangiza twese nk’abaturage tugomba kubacunga tukajya dutangira amakuru ku gihe bagafatwa, bakabihanirwa.”

Abo baturage bavuga ko mu gihe Nkusi yari ategereje uri bumugurire izo mbuto, yari yazibikije ku mudozi ucururiza mu isantere yo mu Kagari ka Nyamuzi. Bikimenyekana uwari wazibitse yahise atoroka ubu uracyashakishwa.

Gitifu w’Umurenge wa Bweyeye, Rwango Jean de Dieu, yasabye abaturage kwirinda kwishora muri iyi Pariki ngo barashakamo icyo ari cyo cyose kibujijwe, kuko ubifatirwamo wese azajya abihanirwa by’intangarugero.

Yagize ati: “Iracunzwe bihagije ku buryo ubu kuyinjiramo ngo ugiye kwangiza ibirimo bitakorohera ababikora. Mbere bari baramenyereye kuyigabiza uko bashatse n’igihe bashakiye, ariko ubu ifite ubuyobozi bufatanya natwe inzego z’ibanze n’abaturage mu kuyibungabunga ku buryo abenshi mu bagerageje kujyamo bafatwa.”

Gitifu Rwango ashimangira ko kuyirinda ari ngombwa cyane kuko hari abajyamo bitwikiriye gusoromamo imbuto bagakora n’ibindi bikorwa biyangiza. (Imvaho Nshya)

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...