Home UBUREZI Rusizi: Inkuru y’umwarimukazi ukundana n’umunyeshuri yigisha yarikoroje
UBUREZI

Rusizi: Inkuru y’umwarimukazi ukundana n’umunyeshuri yigisha yarikoroje

Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasumo ruherereye mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umwarimu ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15 y’amavuko agahita atoroka, ndetse n’iy’umwarimukazi ukundana n’umunyeshuri w’umuhungu bikekwa ko banaryamanaga.

Urukundo rw’uwo mwarimukazi n’umunyeshuri rwatumye umubyeyi w’uwo mwana w’umuhungu aza kwihaniza mu kigo, gusa ngo yamenye ayo makuru na we ahita atoroka, bivugwa ko banabyiyemereraga ndetse ngo bitegura kurushingana.

Umubano w’uwo mwarimukazi n’umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye wamenyekanye nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize mwarimu Bonaventure aketsweho gusambanya umunyeshuri w’imyaka 15 y’amavuko yigisha.

Muronsi Sebagabo Seth, uyobora iryi shuri, avuga ko ibi byabereye hanze y’ikigo na we akabimenya biturutse mu baturage ndeste ko kuva icyo gihe uyu mwarimu atongeye kugaragara.

Diregiteri Sebagabo yagize ati: “Hari muri weekend. byabereye iyo mu giturage, amakuru twayamenye tuyabwiwe n’abaturage ko umwarimu yafashe ku ngufu umwana w’imyaka 15, hanyuma natwe tubigeza ku nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano.”

Nyuma y’ibyo haje kumvikana indi nkuru y’urukundo rw’umwarimukazi na we wigisha muri iri shuri n’umunyeshuri na byo byazamutse, byongeye kuvugwa, aho bivugwa ko mbere aba bombi bari bamaze igihe gito bemereye ubuyobozi bw’ikigo ko bamaze igihe bakundana kandi ko bateganyaga gukora ubukwe, ndetse binakorerwa raporo igashyikirizwa ubuyobozi bwisumbuyeho hakaba hari hategerejwe umurongo kuri byo.

Diregiteri Sebagabo akomeza agira ati: “Ngo batangiye gukundana kera umwe yiga i Mwezi undi yiga hano. Uwo mwarimukazi aje vuba. Mu nyandiko batwemereye ko ubucuti bwabo ari ubwo kuzakora ubukwe, ngo bari bategereje ko umuhungu asoza kwiga.”

Kuri uyu wa Gatatu taliki 21 Gicurasi 2025, inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Umurenge na polisi zagiye muri iki kigo cy’ishuri gukurikirana ibyo bibazo by’imyitwarire ivugwa ku barimu, aho bivugwa ko mbere ya saa sita uyu mwarimukazi yari mu kigo nk’ibisanzwe ariko nyuma ntiyongere kuhagaragara.

Gitifu w’Umurenge wa Butare, Ntibizera Jean Pierre, yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko binavugwa ko mwarimukazi yaba yararyamanye n’umunyeshuri.

Yagize ati: “Uwo murezi w’umugabo byavuzwe ko yasambanyije umwana twahise tubikurikirana ariko kugeza iyi saha ntaraboneka icyakora twatangiye kumukurikirana mu buryo bw’akazi. Naho uwo murezi w’umugore byavuzwe ko yaba yararyamanye n’umuhungu wiga kuri iki kigo ashingiye ko uwo munyeshuli afite imyaka y’ubukure. Iyo uri umurezi uba uri umubyeyi. Ni ishyano kuko nta mubyeyi wakaryamanye n’umwana.”

Mukashyaka Lorentine urerera muri iri shuri avuga ko ibivugwa kuri abo barimu biteye isoni kandi bidakwiye ko umunyeshuri akundana n’umwarimu we cyangwa ngo umwarimu asambanye umunyeshuri yigisha.

Yagize ati: “Umwarimu ni we munyakakosa, ni we wakamuhaye indero kuko amufiteho inshingano ntabwo yakabaye ateretwa n’umunyeshuri.

Amakuru agera kuri RADIOTV10 avuga ko umubyeyi w’uyu munyeshuri ukundana n’umwarimukazi ari we wafashe iya mbere akaza kwihaniza mu kigo ndeste ubuyobozi bw’iri shuri bugahamagaza aba bombi bagakora inyandiko bemera ko bamaze igihe bakundana aho uyu mubano wabo ngo waganishaga ku kubana nk’umugore n’umugabo.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Kamonyi: Diregiteri aravugwaho kugurisha ibiryo by’abanyeshuri

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Munoga riherereye mu Mudugudu wa Munoga, Akagari ka...

Ibibazo biri mu burezi mu karere ka Rwamagana bizakemurwa n’ande?

Hashize iminsi itari mike  akarere ka Karere ka Rwamagana kavugwamo ibibazo bitandukanye...

Nyamasheke: Abanyeshuri birukanwe bazira kurya amandazi

Hari ababyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Shangi barerera...

Kwirinda akavuyo ku mashuri ni bimwe mu byagendeweho hagenwa igihe umwarimu ashobora gusaba kwimurwa – Minisitiri Joseph Nsengimana

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yasobanuye impamvu umwarimu ahabwa imyaka itatu kugira ngo...