Mu karere ka Rulindo,umurenge wa Masoro haravugwa inkuru y’abayobozi babiri bamaze gutabwa muri yombi ku cyaha cy’uburangare no kudatabara abari mu kaga.
Abo bayobozi ni Gitifu w’Umurenge wa Masoro,Kabayiza Arcade na Umutesi Jacqueline,ubuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Masoro.
Amakuru yizewe agera mu itangazamakuru yemeza ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nyakanga 2025 ahagana saa tatu aribwo Kabayiza Arcade,Gitifu w’Umurenge wa Masoro, na Umutesi Jacqueline Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Masoro batawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.
Aba bombi bakaba bashinjwa uburangare bukabije bwatumye umubyeyi witwa Mukashyaka Sandrine wo mu murenge wa Masoro yihekura akica abana be batatu akoresheje umuhini yabatikuraga mu ngoto.
Amakuru twahawe n’abaturanyi b’uriya mubyeyi wihekuye, bavuga ko uwo mugore wabanaga n’abana be tatatu mu nzu itagira imiryango, ndetse bivugwa ko babagaho mu buzima buteye ikibazo n’inkeke, ariko igikomeye cyane ni uko uwo mugore yagaragazaga ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.
Abaturanyi babimenyesheje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze harimo na Gitifu w’umurenge wa Masoro, nyuma haje koherezwa umuganga ukurikirana indwara zo mu mutwe (Mental Health officer) wo ku kigo Nderabuzima cya Masoro, uyu muganga yatanze raporo ayishyikiriza umuyobozi we ariwe Jacqueline Umutesi na Gitifu Kabayiza Arcade.
Iyo raporo yakozwe n’umuganga w’indwara zo mu mutwe dufitiye kopi, yavugaga ko uwo mubyeyi afite ikibazo gikomeye cyo mu mutwe, ko akwiye kuvuzwa vuba na bwangu, kandi akavuzwa aba mu bitaro kuko kumuha imiti ari mu rugo nabyo byari gushobora gutera akandi kaga ko kunywa myinshi cyangwa se ntayinywe cyane ko atari afite gikurikirana.
Uyu muganga muri raporo ye, yatanze indi nama ko mu gihe atarajyanwa kwa muganga uwo mubyeyi yatandukanywa n’abana kuko nabo bari mu kaga gakomeye ko kuba bagirirwa nabi na nyina utari umeze neza.
Amakuru akomeza avuga ko aba bayobozi bombi bakimara guhabwa iyi raporo, bahise baterera agati mu ryinyo, ntibagira icyo bakora ku byo umuganga yari yababwiye, kugeza ubwo uwo mubyeyi yishe ba bana be bose uko ari batatu, amara hafi icyumweru cyose aryamanye n’imirambo yabo bana be kugeza ubwo abaturage batewe n’umunuko bagiye kureba basanga ni abana bapfuye.
Aba bayobozi uko ari babiri rero batawe muri yombi, barakekwaho icyaha cy’uburangare, no kudatabara ubuzima bw’abari mu kaga.
Amakuru UMURUNGA ufite ukesha imboni ni uko ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Murambi.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’urwego rw’ubugenzacyaha,RIB ntibyadushobokera,igihe byadukundira twazabagezaho mu nkuru yacu itaha ibyo batubwiye.
Soma inkuru yabanje bifitanye isano :
Rulindo: Basanze imirambo y’abana 3 bavukana mu nzu yaratangiye kunuka
