Mugihe u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora31,bishimira ibyo bamaze kugeraho ntabwo ariko byagendekeye abaturage 13 bo mu Karere ka Rulindo mu murenge wa Cyungo kuko bo ubwo abandi barimo bishimira ibyagezweho bari babafungiye mu nyubako ikoreramo umurenge wa Cyungo.
Abafashwe bagafungirwa mu murenge wa Cyungo amakuru agera ku UMURUNGA ni uko bafashwe mu ma saha ya saa yine zishyira saa tanu barimo abanyeshuri 2 biga ku kigo cy’amashuri cya TSS Urumuli.
Abafashwe kandi barimo ababyeyi n’abakobwa barimo bakora akazi ko gutunda amatafari yo kubakisha hafi ya TSS Urumuli ndetse harimo n’abana babiri bafite imyaka iri hagati ya 10-13, aba bose ngo bahuraga na ba DASSO bakayora umuhisi n’umugenzi ngo bababwira ko banze kwitabira ibiganiro byo Kwibohora31,mu bafashwe harimo n’uwababwiyeko avuye kwishyura mutuweli ariko biba iby’ubusa nawe baramujyana.
Abahaye amakuru UMURUNGA bavugako abo bamenye babajyanye ku bafungira mu biro bikoreramo Umurenge wa Cyungo ari ba DASSO barimo uwitwa Betty(uyu niwe babashije kumenya izina rye.),ngo uwashakaga kwikiranura n’umubiri yakomangaga bakamuherekeza ku bwiherero bakamugarura agafungwa,ariko ngo bagakomeza kubwirwa ko Gitifu agiye kuza akaba ariwe ufata umwanzuro.
Bavuga ko bageze mu murenge saa tanu z’amanywa,bagakurwamo mu ma saha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nyuma y’uko umunyamakuru yari amaze kuvugisha Gitifu.
UMURUNGA kandi ukimara kumenya aya makuru yo gufungira abaturage mu nyubako y’umurenge, twavuganye na Gitifu w’umurenge wa Cyungo,Nkusi Pontien ati:”Ibyo bintu se barabifungira ra! Ayo makuru siyo”. N’ubwo Gitifu aya makuru yayahakanye ariko abari bafungiwe mu murenge bitewe n’uko batari bambuwe telefone nibo bakomeje gutabaza ngo batabarwe.
N’ubwo nta gihamya ibi bishobora kuba byakozwe mu rwego rwo gukanga abaturage,kuko ngo muri uyu murenge hari n’ikindi gihe higeze kuba gahunda zituma abaturage bitabira barabura,bikaba bishoboka ko byari uburyo bwo kwikangarira kuko batari bakitabira neza.