- Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’incamugongo aho umwana witwa Dushimimana Gisubizo Kevin, w’imyaka 14, yitabye Imana arohamye mu kizenga cy’amazi.
Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Byimana. Uyu mwana yari kumwe n’abandi bigana ku ishuri rya GS Bukomero, aho bavuye bataha bakerekeza kwidumbaguza mu kizenga cyacukuwemo ibumba cyifashishwa mu gukora amatafari.
Bamwe mu baturage bageze ahabereye ibyago bavuga ko abana bane aribo bajyanywe no koga muri icyo kizenga, gusa bagenzi be babashije gusohokamo, naho Kevin we ararohama arapfa.
Umwe mu baturage yagize ati:
“Twabonye abana bamanutse mu mazi, hashize akanya tubona baje gusakuza. Tujyayo dusanga babashije kurokoka, ariko Dushimimana we yari amaze guhera mu mazi.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje aya makuru, avuga ko Polisi n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bahageze basanga umwana yapfuye akiri mu mazi.
Ati: “Polisi na RIB byihutiye kujyayo, dusanga koko umwana witwa Dushimimana Kevin yamaze gupfa. Umurambo we woherejwe mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma.”
CIP Hassan yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru, anihanganisha umuryango wa nyakwigendera. Yibukije ababyeyi n’abarezi ko ari ngombwa gukomeza kwigisha no kuganiriza abana bakirinda kujya koga mu bizenga by’amazi, cyane cyane muri ibi bihe by’imvura, kuko bibagiraho ingaruka zikomeye.
