Umwarimu witwa Tuyisenge Emmanuel w’imyaka 30 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Rubavu, akekwaho kurimanganya ababyeyi yijeje gushakira ishuri na bagenzi be yasezeranyije gufasha kugera ku nguzanyo.
Tuyisenge asanzwe yigisha mu ishuri ribanza rya Kinyanzovu riri mu Mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Kinyanzovu, Umurenge wa Cyanzarwe, akurikiranyweho kurya amafaranga ibihumbi 100,000 RWF y’ababyeyi 2 abizeza kubashakira amashuri y’abana muri GS Busasamana, anarya andi ibihumbi 730,000 RWF y’abarimu 5 bagenzi be yizezaga kubakira inguzanyo ya ‘Gira iwawe mwarimu’.
Bamwe mu barimu bakorana na Tuyisenge bavuga bari bari mu kazi nk’uko bisanzwe, bagiye kubona babona ababyeyi babiri baje mu kigo basakuza, bavuga ko baje kwishyuza Tuyisenge wabaririye amafaranga.
Bati: “Ni ababyeyi b’abana bari boherejwe mu bigo bya kure, bashaka hafi ishuri ribacumbikira. Bamugannye bamwizeye, bamugisha inama ngo abayobore inzira bacamo bakaribona, ababwira ko aziranye cyane n’umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Busasamana, ko bamuha amafaranga ikibazo akakirangiza badasiragiye cyangwa ngo bategereze NESA, bitinda abana bagatakaza amasomo, bikazabaviramo gutsindwa.”
Umwe mu batanze amakuru agira ati: “Yanababwiraga ko anakora muri Caritas, akomeye, kubona ishuri byoroshye cyane. Umwe mu babyeyi akavuga ko yamuhaye amafaranga 76,000 RWF undi amuha 24,000 RWF banabifitiye ibimenyetso.”
Umwe mu barimu washutswe na Tuyisenge amwizeza kuzamufasha muri gahunda ya gira iwawe mwarimu agira ati: “Turi abarimu 5 yariye amafaranga y’u Rwanda 730,000 atwizeza kutwakira inguzanyo byihuse ya Gira iwawe mwarimu, ko hari abo azayagezaho bakabyihutisha.”
Akomeza agira ati: “Umwe yamuriye amafaranga ibihumbi 200 RWF, ubandi ibihumbi 110 RWF, ibihumbi 10, ibihumbi 60 RWF n’undi ibihumbi 350 RWF. Ibimenyetso bihagije turabifite.”
Gitifu w’Umurenge wa Cyanzarwe, Mugisha Honoré, yahamije ko uwo mwarimu afunze bitewe nuko muyobozi w’ishuri ribanza rya Kinyanzovu, Uwambaza Léoncie yatanze impuruza.
Gitifu Mugisha yagize ati: “Ni byo, yarafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana, ibindi biri mu iperereza ntacyo nabivugaho. Gusa hari n’abarimu bagenzi be 5 bavuga ko yabariye amafaranga abizeza kubakira inguzanyo yihuse ya Gira iwawe mwarimu, banavuga ko babifitiye ibimenyetso bihagije.”
Akomeza agira ati: “Basabwe gutanga ikirego kuri RIB bavuga ko baba baretse bakareba ko ayabaha ku neza, byakwanga bakabona kugana RIB.”
Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda guha amafaranga umuntu uwari we wese ubasaba amafaranga abizeza kubakemurira ikibazo, abasaba kugendera kure abatekamutwe. Ndetse yaboneye gusaba abarimu kuba inyangamugayo. (Imvaho Nshya)
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
