Umugabo witwa Mpongo Dieudonné, ukomoka mu Karere ka Rwamagana, yasanzwe yapfiriye mu cyumba cy’amacumbi (Lodge) aherereye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Bugoyi, Umudugudu w’Isangano mu Karere ka Rubavu. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyo nyubako icumbikirwamo abantu, Mpongo yari yayigereyeho tariki ya 30 Mata 2025. Ubuyobozi buvuga ko kuva tariki ya 5 Gicurasi 2025 atongeye kugaragara cyangwa gutanga amakuru, bikaba ari na bwo abari bayicumbitsemo baherukaga kumubona.
Umuyobozi w’iyo Lodge yabwiye itangazamakuru ko kuri uyu wa 7 Gicurasi aribwo bafashe icyemezo cyo gufungura icyumba cye hifashishijwe urundi rufunguzo, basanga yamaze kwitaba Imana.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Mulindwa Prosper, yemeje aya makuru avuga ko urupfu rw’uyu mugabo rugaragaza uburangare bw’abashinzwe ibikorwa byo kwakira no gukurikirana abashyitsi.
Yagize ati: “Ni byo koko, uwo mugabo yasanzwe yapfuye mu cyumba cy’amacumbi. Kuva tariki 5 Gicurasi abacumbikiye batari bafite amakuru ye. Bagerageje gufungura bareba niba yaragiye, basanga yapfuye. Tubifata nk’uburangare kuba umuntu yamara iminsi ibiri nta muntu ubaza uko ameze.”
Yakomeje asaba abatanga serivisi zo gucumbikira abantu gushyiraho uburyo bubafasha kumenya uko abashyitsi babo bamerewe, haba mu buryo bw’ubuzima cyangwa ubundi bufasha bwihariye bashobora kuba bakeneye.
Umurambo wa Mpongo Dieudonné wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro Bikuru bya Gisenyi mu gihe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukomeje iperereza ku cyaba cyateye urupfu rwe.
Bivugwa ko urupfu nk’uru rwaherukaga kubaho muri aka karere ku wa 4 Kanama 2022, aho undi mugabo w’imyaka 62 yasanzwe yapfuye mu cyumba cy’amacumbi y’akabari kitwa “Kwetu Bar”.
Leave a comment