Mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru y’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko wiciwe mu Karere ka Rubavu n’umumotari utaramenyekana.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 25 Gicurasi 2025, mu Mudugudu Gafuku, Akagari ka Gikombe ho mu Murenge wa Rubavu.
SP Karekezi Twizere Bonaventure, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, yatangaje ko inzego zishinze iperereza zatangiye gushaka amakuru ku rupfu rw’uyu mugabo.
Yagize ati: “Yishwe atewe icyuma n’umumotari utaramenyekana. Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma (autopsie), mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane uwakoze iki cyaha, kandi afatwe agezwe imbere y’ubutabera.”
SP Karekezi akomeza agira ati: “Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera muri ibi bihe bikomeye, kandi tunasaba abaturage gutanga amakuru yose yafasha mu gutuma ukekwaho icyaha afatwa.”
SP Karekezi yaboneyeho no gusaba abaturage kwirinda kwishora mu makimbirane no mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, ndetse no gutanga amakuru ku gihe, kuko umutekano ari inshingano ya buri wese, kandi ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage ari bwo shingiro ry’umutekano urambye.
Umuturage witwa Baribarira Jean Pierre, utuye muri uyu murenge byabereyemo, aganira na Igihe dukesha iyi nkuru yagize ati: “Kuba umuntu yicirwa hagati y’amazu, ku matara yaka kandi kuri kaburimbo, ese abahaturiye bo kuki batatabaye, hakaneye gukazwa ingamba.”
Leave a comment