Home AMAKURU Rubavu: PBA igiye gutuma Padiri ahindura isoko rya Buji zikoreshwa mu Misa
AMAKURUUBUREZI

Rubavu: PBA igiye gutuma Padiri ahindura isoko rya Buji zikoreshwa mu Misa

Bamwe mu banyeshuri barimo gusoza amashuri yisumbuye mu Karere ka Rubavu bavuga ko bashima cyane uburyo basigaye bakoramo ibizamini bya Siyansi by’umwihariko aho bavuga ko PBA(Projects Based Assessment) ,yatumye babonako noneho bagiye kujya bajya hanze hari icyo batahanye gifatika.

Iyi gahunda ya PBA yaje nyuma y’uko mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2015 hari hashyizweho integanyanyisho nshya yo kwigisha ishingiye kubushobozi bw’umunyeshuri, CBC(Competence Besed Curriculum).

UMURUNGA wasuye amwe mu mashuri yo mu karere ka Rubavu; G.S Kanama Catholique,G.S Saint Joseph Muhato ndetse na GS Saint Dominique Savio Bwitereke.

Muri aya mashuri abanyeshuri bahiga biga amasomo ya Siyansi,imibare,ubutabire n’ibinyabuzima mu ndimi z’amahanga Mathematics, Chemistry and Biology (MCB) aho bose bahuriza ku kuba bari bahuriye ku mbogamizi yo kutagira icyumba bakoreramo ibyo biga(Laboratory) ariko kuri ubu bakaba bavugako PBA yatumye bashyira mu ngiro ibyo bigaga batabyumva neza.

Murengezi Olympia,ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatandatu muri MCB kuri GS Bwitereke,we avuga ko nta bwoba afite bwo guhangana mu bizamini n’abandi kuko PBA yabafashije bakamenya no kwikorera ibisanzwe bibarizwa muri Laboratwari.

Ati:”Kuba tutagira Laboratwari ntabwo nkibibonamo ikibazo kuko hari ibikoresho twari dusanzwe dupfusha ubusa ibindi byarabaye umwanda dusigaye tubibyazamo ibindi bintu kandi bizanadufasha mu buzima bwacu busanzwe,…”.

Olympia akomeza avuga ko bisigaye bituma batsinda kurushaho amasomo biga arimo Ibinyabuzimana n’ubutabire.

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatandatu yerekana “Plant Cell’

Ibi kandi abihuriraho na mugenzi we Muhindo Artile nawe bigana kuri GS Bwitereke uvugako PBA yabafashije gucengerwa n’amasomo bigaga batumva aho basigaye bikorera ibyo bazakenera no mu buzima busanzwe,birimo amavuta yo kwisiga no kurya,amasabune,inzoga,ifumbire y’inkari ndetse na buji.

Ibi bishimangirwa kandi n’umwarimu wigisha amasomo ya Siyansi kuri GS Muhato, Nzasangimana Enock nawe avuga ko gahunda ya PBA itaraza babonaga bafite ikibazo mu myinyishirize ya Siyansi.

Ati:” Ubu ibyo tubigisha babona umwanya wo kubishyira mu ngiro kandi n’igihe bazaba bagiye hanze bikazabafasha no mubuzima busanzwe bakabikora bibagirira akamaro.”

Uyu mwarimu ariko asaba ko iyi gahunda ya PBA yashakirwa umwanya mu ngengabihe y’amasomo igahabwa umwanya uhagije kuko babona ko aribyo bizazamura imitsindire y’abanyeshuri biga Siyansi ndetse bikazamura n’ireme ry’uburezi.

Padiri Diregiteri Eric Habimana, uyobora GS Muhato we ashimira byimazeyo iyi PBA aho avuga ko abanyeshuri biga Siyansi bakora ibintu binakenewe no mu buzima busanzwe.

Ati:” Njye naratunguwe cyane mbonye abanyeshuri bakoze buji,narasbye ngo baze nzicane ngereranya n’izisanzwe, mbona izo bakoze zirimo kwaka neza,zitanga urumuri rwiza,bitewe n’uko muri kiliziya dukenera buji cyane,ngiye kuzajya nkoresha izikorwa n’abanyeshuri.”

Padiri Diregiteri wa GS Muhato ugiye kujya akoresha Buji zikorwa n’abanyeshuri b’ikigo ayobora

Nzeyimana Jean Claude, Umuyobozi w’ishami rishinzwe amasuzuma n’ibizamini mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), avuga ko hari igihe umwana wiga mu kigo gifite laboratwari ikwiriye yabaga afite amahirwe menshi kurusha uwiga ahatari ibikoresho bihagije.

Ati:”Ubu twashatse uburyo bwo kugabanya ubwo busumbane, tureba uko buri mwana yagaragaza ubumenyi bwe no mu mikoro ngiro, hatitawe ku bushobozi bw’ikigo yigamo.”

Yagaragaje ko intego ari uko umunyeshuri arangiza amashuri yisumbuye afite ubushobozi bwo guhanga ibisubizo ku bibazo byugarije sosiyete, kandi ibyo bikagaragazwa n’ibyo yakoze yifashishije ubumenyi yakuye mu ishuri.

Mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, Leta y’u Rwanda, binyuze muri NESA, ku bufatanye na Educate, yatangiye gushyira mu bikorwa ibizamini ngiro mu masomo ya siyansi, hagamijwe kubahiriza integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi (CBC).

Abarezi basaga 3,200 bamaze guhugurwa, naho amashuri asaga 90% yatangiye gukoresha urubuga rwa CAMIS (Comprehensive Assessment Management Information System) mu gutanga ibi bizamini.

Amanota ya PBA agira uruhare rwa 25% ku manota y’igihembwe, ayo na yo akazagira umwanya mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, aho azahabwa amanota 10%.

Iyi gahunda ya PBA hatagize ikiyikoma mu nkokora bigaragara ko yaba ariyo nzira yo gukemura burundu ikibazo cyari kimaze igihe cyarabaye ingorabahizi ku barangizaga amashuri mu masomo ya Siyansi ariko bagera hanze ugasanga ibyo bize babizi mu magambo gusa.

Abanyeshuri baba banezerewe iyo bari kwerekana ibyo bakoze,bashimira PBA
Ubuyobozi bwa GS Bwitereke bushimira Educate cyane

 

Written by
Sam Kabera

Sam Kabera is a Rwandan journalist and media professional who has been active in the field since 2015. He has contributed to various media outlets, including Nonaha.com,Bwiza.com,ATV and Hanga.rw, and has also worked in television journalism. Kabera's contributions to Rwandan media and education reflect his commitment to promoting inclusive and impactful storytelling in both journalism and academia. Through his multifaceted roles in journalism, education, and community service, Sam Kabera has made significant contributions to Rwandan society, promoting inclusive development and positive change.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Kamonyi: Diregiteri aravugwaho kugurisha ibiryo by’abanyeshuri

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Munoga riherereye mu Mudugudu wa Munoga, Akagari ka...

Ibibazo biri mu burezi mu karere ka Rwamagana bizakemurwa n’ande?

Hashize iminsi itari mike  akarere ka Karere ka Rwamagana kavugwamo ibibazo bitandukanye...

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...