Abaturage bo mu Karere ka Rubavu baheruka guhangara inzego z’umutekano zari mu kazi zirwanya ubucuruzi bwa magendu bakazitera amabuye, basabwe kubicikaho.
Ku wa 18 Mata 2025, abaturage bateye amabuye abashinzwe umutekano ubwo bageragezaga gufata ibicuruzwa byinjijwe mu gihugu binyuze mu nzira zinyuranyije n’amategeko (magendu), bigacururizwa mu isoko bise mpuzamahanga.
Ni ibyagarutsweho na Ministiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, ubwo ku wa Kabiri taliki 13 Gicurasi 2025, yaganiraga n’abaturage batuye mu Mirenge ya Cyanzarwe na Rubavu, yiganjemo ubucuruzi bwa magendu butemewe bwambukiranya imipaka.
Ministiri Dr. Vincent Biruta ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Mirenge ya Cyanzarwe na Rubavu, yabasabye guhagarika kwifatanya n’abo bagizi ba nabi bishibora mu bucuruzi bwa magendu.
Yagize ati: “Abakora ubucuruzi butemewe baba bakoze ibyaha, twebwe abaturage dusanzwe duhurira hehe no gushyigikira imikorere y’abo bantu? Inzego z’umutekano ziraje zikoze akazi kazo ko kubafata , abantu bagahaguruka ngo aba bantu ni abacu reka duhagane n’inzego z’umutekano, ibyo bintu muzabireke, kuko bifite ingaruka.”
Akomeza agira ati: “Ibyo bintu byo kwifatanya n’abagizi ba nabi mubivemo ejo bitazagira abo bigiraho ingaruka, kuko ababifatiwemo bakurikiranwa n’inzego zibishinzwe, kandi ntibikwiriye gukomeza.”
Minisitiri Dr. Vincent Biruta yongeyeho ko guhangana n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano bidakwiriye kuko akazi baba bakora ari ako gucungira abaturage umutekano no kubashakira ibyiza. (IGIHE)
Leave a comment